Kigali: Abafite ama-Lodge barashinjwa kurebera abayazanamo abana bato
Mu Rwanda n’ahandi ku Isi, imijyi itandukanye ntitana n’amacumbi abantu bakodesha bakararamo ijoro rimwe cyangwa menshi, aya abenshi tuyazi nka ’Lodge’ mu Cyongereza.
Akenshi usanga bizwi ko ari ahantu umuntu yishyura amafaranga runaka akaryama akaruhuka yaba nijoro cyangwa ku manywa. Icyakora, ubu byarahindutse kuko hari amacumbi menshi asigaye akoreshwa n’abashaka gukora imibonano mpuzabitsina ntacyo bishisha nubwo hari aho batabyemera nko mu y’abihayimana.
Uzasanga nk’umugabo udashaka ko umugore amenya ko hari inshoreke bawubanye ayijyana muri lodge. Si abo gusa kuko hari n’abasore bajyanayo n’abagore cyangwa abakobwa ngo babamare ipfa. Aba uzasanga baruta abajya muri lodge bagamije kuryama ngo mu gitondo bakomeza gahunda zabo.
Bamwe mu baturage baganiriye na UKWELITIMES, bayibwiye ko bahangayikishijwe n'uburyo muri iki gihe hari abagabo n'abasire basigaye bajyana mu malodge abana bari munsi y'imyaka 18.
Uwitwa Ruhumuriza Jean Paul, yagize ati "Twumva ngo ntibyemewe ko abana b'imyaka 18 ntibyemewe ariko mbona amalogde menshi abana bajyanwamo nta kibazo."
Uwase Hamidah, we avuga ko ama-Lodge menshi atandika abantu bayajemo.
Ati " Nta lodge zijya zipfa kwandika abantu bazijemo, sinzi impamvu nkeka ko ari nayo mpamvu n'ibigabo by'ibyangizi bizijyanamo utwana duto bikatuhasambanyirizwa."
Rwabugili Emmanuel, we yagize ati "Kuki mutajya mubikoraho inkuru koko?ngaho nawe uzajye muri lodge urebe ko hari uzagusaba irangamuntu ngo arebe Imyaka yawe, ikindi nta n'ubwo lodge zose zigira camera Kandi ba nyira zo barabisabwe."
Umwe mu baturage bafite Lodge mu Murenge, wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, we avuga ko benshi mu bafite ama-Lodge banga gusaba ibyangombwa abakiriya babo kubera gutinya ko bahita bigendera.
Ati " Ntabwo ari bose babikora, ni bamwe na bamwe kandi n'abataka ibyangombwa ababa babagannye babikora mu rwego rwo kwanga ko abo bakiriya bahita bagenda kuko ntibabikunda."


Kinyarwanda
English
Swahili









