issa
Samuel Uwikunda yahawe gusifura undi mukino ukomeye mu gikombe cy’Afurika

Dec 29, 2025 - 15:06
 0

Umukino uzahuza ikipe y’igihugu ya Senegal na Benin usoza imikino y’itsinda D, uzasifurwa na Samuel Uwikunda nk’umusifuzi wa mbere.  

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Ukuboza 2025, nibwo CAF yamenyesheje abasifuzi barimo umunyarwanda, Samuel Uwikunda ko ari bo bazasifura umukino uzahuza Senegal na Benin nyuma yo gusifura umukino wahuje Cote d'Ivoire na Mozambique, warangiye Cote d'Ivoire itsinze igitego 1-0.

Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukuboza 2025. Uyu mukino Samuel Uwikunda azasifura wa Senegal na Benin uteganyijwe gutangira saa Tatu z’ijoro. Ni umukino uzaba ukomeye kuko nubwo Senegal iyoboye ariko ikoze ikosa ishobora kudakomeza mu gihe Benin yaba yabonye amanota atatu.

Ni umukino Samuel Uwikunda azasifura nk’umusifuzi wa mbere, uwa mbere wo ku ruhande azaba ari Gilbert Kipkoech ukomoka muri Kenya, Stephen Onyango uzaba ari uwa kabiri wo ku ruhande, Peter Waweru azaba ari uwa kane ndetse n’abandi.

Ikipe y’igihugu ya Senegal irimo kwitwara neza mu gikombe cy’Afurika kuko mu mikino ibiri imaze gukina yatsinze umwe inganya umwe. Ikipe y’igihugu ya Benin yo imaze gukina imikino ibiri yatsinzwe umwe itsinda umwe.

Muri iri tsinda, ikipe y’igihugu ya Senegal niyo iyoboye n’amanota ane izigamye ibitego 3, mu gihe ikipe y’igihugu ya DR Congo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota ane izigamye igitego kimwe gusa.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373