Umutoza wa Police FC nta bwoba afitiye Rayon Sports bazahura mu gikombe cy’Amahoro
Umutoza wa Police FC, Ben Mousa yagaragaje ko nta bwoba bafitiye Rayon Sports bazahura mu mukino wa ¼ w’igikombe cy’Amahoro nubwo ari ikipe ikomeye kandi ifite abakinnyi beza.
Ibi Ben Moussa yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino Police FC yasezereyemo ikipe ya Gicumbi FC muri ⅛ cy’igikombe cy’Amahoro.
Ni umukino wabaye ku wa Gatanu tariki 6 Werurwe 2026, warangiye Police FC itsinze Gicumbi FC ibitego 3-1 ikomeza muri ¼ ku giternyo cy’ibitego 4-2.
Nyuma y’uyu mukino Ben Mousa yashimiye abakinnyi be uko bitwaye ariko cyane yongera kwishimira igaruka rya Byiringiro Lague wari umaze iminsi irenga 15 adakinira Police FC ariko agaruka atsinda igitego kandi cyiza.
Uyu mutoza yagarutse kandi ku mukino ukomeye cyane wa ¼ muri iki gikombe cy’Amahoro uzabahuza na Rayon Sports, agaragaza ko ikipe zombi zifite amahirwe angana ahubwo ikizagena ikipe ikomeza muri ½ bizaterwa n’imicungire y’umukino, ibitego no kurinda ku mpande zombi.
Yagize ati “ Tumaze gukina imikino itatu. Twatsinze umukino wa mbere, uwa kabiri turawutakaza, ariko no muri uwo mukino twari twitwaye neza kurusha Rayon Sports. Twari dufite umupira kenshi kandi tubona amahirwe menshi, ariko tubaha igitego ku ikosa ryacu.”
Yakomeje agira ati “ Nubaha Rayon Sports kuko ni ikipe ikomeye kandi iri kwitwara neza muri shampiyona, ifite abakinnyi beza. Ni derby, kandi ni umukino wa Peace Cup ku buryo bigoye kuvuga mbere uzawutsinda. Amahirwe ni 50/50. Rayon Sports ni ikipe ikomeye mu Rwanda, ariko na Police FC ni ikipe ikomeye. Utsinda azaba ari uzi gucunga umukino neza, utsinda ibitego kandi urinda neza izamu rye.”
Ben Mousa yagarutse ku bihe Police FC imazemo iminsi bitari byiza, yemeza ko abakinnyi be bakanira cyane umukino baba bari bukine na Rayon Sports cyangwa APR FC ariko bagera ku makipe mato bakumva ko baratsinda byoroshye bikarangira bawutakaje.
Yagize ati “ Yego. Iyo dukina na APR FC cyangwa Rayon Sports, abakinnyi baba bafite imbaraga n’ishyaka ryinshi. Bategura neza umukino ku giti cyabo. Ariko rimwe na rimwe iyo dukina n’amakipe ari hagati cyangwa hasi ku rutonde batekereza ko bazatsinda byoroshye kandi mu Rwanda nta mukino woroshye ubaho. Amakipe yose afite abakinnyi beza kandi akina neza.”
Yakomeje agira ati “ Ku mukino twakinnye na AS Muhanga, batugaragarije urwego rwiza cyane, niyo mpamvu abakinnyi bagomba kumenya ko nta mukino woroshye. Uyu munsi mwabonye uko bahatanye cyane, kandi ni ko tugomba gukina niba dushaka ibikombe.”
Ikipe ya Police FC nta mwanya wo kuruhuka ifite kuko nyuma y’uyu mukino ifite umukino wa Shampiyona kuri uyu wa Mbere tariki 9 Werurwe 2026, aho izakina na Al Merrikh SC yo muri Sudani. Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 37 inganya na Rayon Sports.


Kinyarwanda
English
Swahili









