FERWAFA yatangaje umutoza mushya w’Amavubi ufite intego zitoroshye
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabonye umutoza mushya witwa Stephen Costantine, waherukaga gutoza u Rwanda mu mwaka wa 2014-2015.
Ibi bikubiye mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026. FERWAFA yatangaje ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gutozwa na Stephen Costantine.
Muri iri tangazo FERWAFA igaragaza ko Stephen Costantine usibye gutoza ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo, azaba ari n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.
FERWAFA igaragaza ko uyu mutoza bamwizeyemo kuzagera ku ntego u Rwanda rufite zo kwimakaza imikorere myiza ariko bakongera intsinzi ku ikipe y’igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Bagize bati “ Ishyirwaho ry'umutoza rirashimangira ubushake bw'igihugu cyacu bwo kubaka imikorere n'imiyoborere mishya y'umupira w'amaguru no kugera ku ntsinzi ku rwego mpuzamahanga haba ku mugabane wa Afurika no ku Isi.”
Stephen Costantine yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa bitewe n’intsinzi. Uyu mutoza azatangira akazi ku wa mbere tariki 16 Werurwe 2026. Ubwo uyu mutoza yaherukaga gutoza Amavubi yayagejeje ku mwanya wa 67 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA. Kuri iyi nshuro uyu mutoza afite intego yo kujyana ikipe y’igihugu mu gikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha wa 2027.
Stephen Costantine w’imyaka 63, agarutse gutoza Amavubi nyuma yo gutandukana n’ikipe y’igihugu ya Pakistan. Uyu mutoza yatoje Nepal, Ubuhinde, Pafos, Malawi, Sudani ndetse n’izindi nyinshi ariko ubona zidakomeye cyane.


Kinyarwanda
English
Swahili









