issa
Amarira n’agahinda mu banyamupira, ihinduka ry’ubuyobozi mu nzego z’umupira! Urwibutso rwa 2025 mu mupira w’u Rwanda

Dec 31, 2025 - 13:54
 0

Mu gihe habura amasaha macye kugira ngo umwaka wa 2025 urangire, abakunzi b’umupira w’amaguru bafite urwibutso rw’ibyabaye bibi ndetse n’ibyiza bigiye bitandukanye.

Umwaka w’imikino wa 2025-2026, urakomeje aho kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa 13, ni umwaka ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryakiriye amakipe mashya aturutse muri Sudani arimo Al Hilal Omdruman ndetse na Al Merrikh SC zongereye imbaraga n’uburyohe muri shampiyona.

Hari byinshi byavuzwe mu makipe akina shampiyona, abafana bagaragaraza amarira n’agahinda batewe n’amakipe yabo ndetse n’ibindi byagendaga biyavugwamo byakoraga ku mitima yabo.

Twinjirane mu byatumye abanyamupira basuka amarira ndetse bagaragaza umubabaro ukomeye  

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, tariki 12 Mutarama 2025, byari amarira n’agahinda mu karere ka Huye aho ikipe ya APR FC yatsinzwe n’Amagaju FC igitego 1-0. Ni umukino wababaje cyane abakunzi bayo bari bayiherekeje ari benshi muri aka karere baza kubura intsinzi, ibintu bashinjaga cyane umutoza wari uriho icyo gihe witwa Darko Novic.

Ku itariki 11 Ikipe ya Rayon Sports, abakunzi bayo nabo ntabwo bari baraye bishimye nyuma yaho yari yatsinzwe na Mukura Victory Sports ibitego 2-1. Iki gihe byari bigoye cyane ku bakunzi b’aya makipe yombi, urugendo rwo kuva i Huye ugera i Kigali rwarabagoye cyane.

Iki gihe ikipe ya Rayon Sports yari iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ariko ntabwo byaje kurangira neza kuko yatakaje igikombe mu mikino itatu ya nyuma ya shampiyona.

Nubwo Rayon Sports yari mu byishimo nyuma yaho RGB yemeye kugarura abasaza b’iyi kipe ndetse imitegurire y’imikino ikajya igenda neza ariko mu mpera iyi kipe yahuriye n’uruva gusenya mu karere ka Bugesera iza gukurwa ku gikombe APR FC ifata umwanya wa mbere, bisa nkaho inzozi z’abakunzi ba Rayon Sports zibaye mbi.

Ku itariki 17 Gicurasi 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe mu karere ka Bugesera ibitego 2, umukino ntiwarangira kuko abafana bateye amabuye mu kibuga bashinja Ngaboyisonga Patrick wari umusifuzi wo hagati kubiba. Uyu mukino waje gusubukurwa urangira Rayon Sports itsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1.

Ikipe ya APR FC nayo yari yamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuri Darko Novic, wahoraga yikomwa cyane n’abafana kubera imikinire ye ariko kandi ntiyishimirwe n’ubuyobozi. Iyi kipe yaje gutozwa na Mugisha Ndoli ayihesha igikombe cya Shampiyona ndetse n’icy’amahoro. Ibyishimo bisendera mu bakunzi ba APR FC.

Umwaka w’imikino Saison 2025-2026, waje gutangira, utangira neza ku bakunzi ba Police FC wavuga ko ari bacye ndetse ikipe itozwa na Ben Moussa ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona kugeza ubu.

Ikipe zikomeye hano mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC, ntabwo zatangiye neza ndetse abakunzi bazo bakomeza kugenda bagaragaza agahinda n’umubabaro baterwaga no kwitwara nabi kw’amakipe yabo.

Gusuka amarira cyane kw’abakunzi ba Rayon Sports byaje gufata indi ntera cyane ubwo ikipe ya APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino wababaje cyane abafana ba Rayon Sports ndetse bamwe batangira kwirukanisha ubuyobozi bwari buriho buyobowe na Twagirayezu Thadee.

Iki gihe amarira yari menshi cyane ku bakunzi ba Rayon Sports ariko biza gukomera cyane ubwo iyi kipe yatsindwaga na AS Kigali ibitego 2-0 biza kurangira ubuyobozi buseshywe hashyirwaho ubundi bushya.

Ntabwo wakirengagiza imyigaragabyo yakozwe n’abakunzi ba Etincelles FC nyuma yo gutsindwa na Police FC igitego 1-0. Abafana ba Etincelles FC bategeye imodoka ya Perezida, Ndagijimana Enock hanze ya Sitade, bamusaba gusezera. Uyu mukino wabaye tariki 20 Ukuboza 2025, nyuma yawo hasohotse ibaruwa isaba ko hafungwa imbuga z’abafana b’iyi kipe aho byavugwaga ko harimo gutegurwa imyigaragambyo.

Ihinduka ry’ubuyobozi mu nzego z’umupira w’amaguru

Muri uyu mwaka wa 2025, nibwo muri FERWAFA habayemo impinduka zikomeye ku buyobozi buyoboye umupira w’amaguru kugeza ubu aho hashyizweho umuyobozi bushya.

Ku itariki 30 Nzeri 2025, nibwo Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ndetse n’abo yatanze bagombaga kuyoborana. Iki gihe nibwo hatangiye urugendo wavuga ko ruvuguruye rwo gushyira ku murongo umupira wari umaze igihe uvugwamo ibintu byinshi kandi bitari byinshi.

Uyu kandi ni umwaka ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, yatangaje ko Bonnie Mugabe yagizwe umunyamabanga uhoraho nyuma yo gukurwa mu nzego yari arimo muri FIFA agaruka gukora mu mupira w’u Rwanda.

Ariko kandi Rwanda Premier League ireberera Shampiyona y’u Rwanda, yakiriye CEO, Jules Karangwa wari uvuye muri FERWAFA. Ni umwaka habaye amavugurura mu misifurire, abafana bongera kwishimira ko abasifuzi bakora amakosa bahanwa. Iki ni kimwe mu bintu byongeye kwerekena ko n’amakipe akomeye yashinjwaga kwibirwa urwego rwayo rutari hejuru cyane.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ifatanyije na Minisiteri ya Siporo, batangiye kuvugurura ibibuga byo gukiniraho bishyirwamo ibibuga bya ‘Synthetic’ birimo ibya Huye, Rutsiro, Rusizi, Gicumbi ndetse n’ikiri imbere ya FERWAFA.

Hari imishinga myinshi FERWAFA yatangiye harimo gutangira gahunda ivuguruye yo kuzamura impano z’abakiri bato “FIFA-FERWAFA Talent Development Scheme”, aho Iyi gahunda y’imyaka ibiri izagirwamo uruhare na FIFA yohereje n’intumwa yitwa Antony Baffoe ndetse n’abandi bahugukiwe iki gikorwa. Muri uyu mwaka kandi nibwo FIFA yahaye FERWAFA kuzakira imikino ya FIFA Series iteganyijwe muri uyu mwaka wa 2026 ubura amasaha macye.

Uyu mwaka wari inzozi mbi ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yinjiye mu mwaka wa 2025, iyoboye urutonde rw’agateganyo mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi ariko mu mpera iyi kipe yisanze iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 11.

Ku itariki 21 Mutarama 2025, nibwo FERWAFA yatangaje ko itazakomezanya n’uwari umutoza mukuru, Frank Spittler Torsten wari umaze gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda kugarura igitinyiro cyane iyo yabaga irimo gukinira hano mu Rwanda. FERWAFA yaje gushyiraho undi mutoza mushya, Adel Amrouche, waje kubera inzozi mbi Amavubi gutsinda byongera kuba ibibazo bitandukanye n’uwari uriho.

Ntabwo byaje kugenda kandi neza ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA aho twinjiye muri uyu mwaka wa 2025 u Rwanda ruri ku mwanya wa 124, ariko urangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri ku mwanya 131, bivuze ko yamanutseho imyanya irindwi. Uyu mwaka urangiye FERWAFA irwana urugamba rwo gutandukana n’umutoza ariko ikomeza kugorwa n’amasezerano ababanje bamusinyishije atari yoroshye.

Twinjiye mu mwaka wa 2026, aho umupira w’amaguru witeguye kwakira amasitade mashya arimo kuvugururwa, ariko kandi bishobora kuzaba ibyishimo bikomeye ku bakunzi bamwe na bamwe bagiraga agahinda baterwa n’ibivuga mu makipe yabo.

Image

ImageBonnie Mugabe yagizwe umunyamabanga mushya wa FERWAFA

ImageAntony Baffoe woherejwe na FIFA mu gufasha u Rwanda muri gahunda yo kuzamura abato 

Adel Amrouche appointed new Rwanda coach on 24-month contractAdel Amrouche niwe waragijwe ikipe y'igihugu y'u Rwanda

ImageAPR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona n'icy'Amahoro ihigitse Rayon Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373