
Ntabwo Rayon Sports nayishobora njyenyine! Twagirayezu Thadee yatangaje
Perezida w'umuryango wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee yatangaje ko atashobora Rayon Sports wenyine ariko anagaruka ku mukino iyi kipe izakinamo na Mukura Victory Sports.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, bamwe mu bagize ikipe ifasha Rayon Sports yiswe Supporting Team, yagize urugendo rwekeza mu karere ka Kayonza mu Akagera, aho intego yari ibajyanye byari ukwiga ubundi buryo bwabafasha gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Uru rugendo rwari rugizwe n'abantu batari bacye ariko abenshi bari bari muri iyi kipe yashyizweho yo gufasha Rayon Sports (Supporting Team), igizwe n'abantu 60 nkuko byatangajwe na Perezida Twagirayezu Thadee ariko avuga ko barakomeza kwiyongera uko iminsi igenda iza.
Twagirayezu Thadee mu Kiganiro yagiranye Kandi n'Inyarwanda, yavuze ku mukino ikipe ya Rayon Sports ifitanye na Mukura Victory Sports tariki 29 Werurwe 2025, wari umaze iminsi uvugisha benshi bibaza amakuru avuga ko uzabera kuri Sitade Amahoro niba byaba ari byo.
Uyu muyobozi yaje kubyemera ndetse yemeza ko uyu mukino ni bakira Mukura VS bakabona bigenze neza bashobora no kuzahakirira indi mikino myinshi kuko iyi sitade ngo yubakiwe abanyamupira kugirango bajye bayikiniraho.
Yagize ati "Yego, ayo makuru niyo, Mukura VS tuzayakirira kuri sitade Amahoro kandi mbona ntanigitangaza kirimo. Sitade Amahoro yubatswe , yubakirwa abanyarwanda, yubakira abanyamupira ngo bazajye bayikiniraho. Ni tumara kuhakirira Mukura VS nibwo tuzamenya niba tuzahakirira nindi mikino itandukanye."
Twagirayezu Thadee yanatangaje ko we nka perezida wa Rayon Sports atashobora iyi kipe wenyine kuko ikipe ihemba menshi ariko ari kumwe n'abafana bakagira ibyo batanga nabo babahereza igikombe uyu mwaka.
Yagize ati " Njyewe Perezida, ntabwo Rayon Sports nayishobora njyenyine. Ikipe ya Rayon Sports ihemba amafaranga atari munsi ya Million 48 ku kwezi, rero tutari kumwe mwa bafana mwe ntabwo Rayon Sports nayishobora. Hari ibyo nkora, hari ibyo bagenzi banjye bakora ariko Rayon Sports ni ikipe y'abaturage, rero nibagire icyo batanga kugirango tuzabamurikire igikombe."
Twagirayezu Thadee yagize icyo avuga ku munyamakuru witabye Imana witwa Gatare Jean Lambert, avuga ko yababajwe cyane n'urupfu rwe ariko yari n'inshuti ye cyane ndetse avuga ko Rayon Sports hari ikintu irimo gutegura kumukorera ku mukino bazakinamo na Mukura Victory Sports.
Muri uru rugendo bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bakoze, hari imihingo yagiye ihigwa ndetse bamwe banatanga amafaranga kugirango bakomeze bafashe iyi kipe mu rugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 46 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 42.
Umukino Rayon Sports izakinamo na Mukura Victory Sports uzabera kuri Sitade Amahoro
Twagirayezu Thadee perezida w'umuryango wa Rayon Sports