Akanyamuneze muri Rayon Sports ntikamara kabiri (AMASHUSHO)
Mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bari mu byishimo byo gutsinda Rutsiro FC, hasohotse amashusho ashyira hanze perezida Twagirayezu Thadee yivumbura agasiga abandi bayobozi mu nama.
Ku wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona na Rutsiro FC, urangira Rayon Sports itsinze ibitego 3-1.
Abakunzi ba Rayon Sports bishimiye cyane uko ikipe yabo yitwaye nyuma yaho umutoza wari mukuru yirukanwe ikipe igasigaranwa na Aruna Feruzi wari umutoza wungirije.
Nyuma y’ibi byishimo hahise hasohoka amashusho y’inama yabaye nyuma y’inteko rusange ya Rayon Sports yabaye tariki 7 Nzeri 2025. Muri aya mashusho agaragaramo Gacinya Chance Dany, Twagirayezu Thadee, Munyakazi sadate ndetse havugiramo Martin Rutagambwa, hamwe n’abandi.
Bimwe mu byo wumva bivugira muri aya mashusho angana n’iminota 13, wumva bagaruka ku myanzuro y’inteko rusange, Twagirayezu Thadee avuga ko atemeranya n’ibyanditswe kereka byongeye gusubirwamo kuko n’abanyamuryango hari ibyashyizwemo batabwiwe ubwo basomerwaga iyi myanzur mu nteko rusange.
Ariko kandi wumva bamwe muri aba bayobozi bavuga ko Twagirayezu Thadee ahinduka iyo ageze hanze ndetse batumva ikibimutera kuko iyo bari mu nama bavamo byose abyemera akabahinduka yo bageze hanze.
Kugeza ubu muri Rayon Sports ubona ko harimo ibitagenda neza kandi cyane bikaba biri hagati mu buyobozi ari bo bakagombye kuba bumvikana. Ikibazo cyari kimaze iminsi kigarukwaho cyane n’ikiri hagati ya Twagirayezu Thadee ndetse na Muhirwa Prosper wari Visi perezida we.
Aya mashusho arimo kugarukwaho cyane ndetse ubona ko batangiye kwibasira Twagirayezu Thadee kuko muri iyi nama barimo gukora yarahagurutse abasiga aho aragenda ari naho benshi bahise bagabanye kongera kugaragara muri Rayon Sports cyane.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uwuri mukuri hagati ya Twagirayezu Thadee ndetse n’aba bagabo batangiye bari ku ruhande rwe ariko bikaba byarahise byicurika nyuma.


Kinyarwanda
English
Swahili









