issa
Shema Fabrice yahawe ubuyobozi muri CECAFA

Feb 9, 2026 - 12:21
 0

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice, yashyizwe muri Komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika y’iburasirazuba no hagati, CECAFA.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2026, ubwo hatorwaga abayobozi bashya b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika y’iburasirazuba no hagati (CECAFA). Iyi nteko rusange yabereye mu gihugu cya Djibouti yari yitabiriwe n’abahagarariye amashyirahamwe bagera kuri 12.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice nawe ari mu  batorewe kuba umwe mu bagize Komite Nyobozi ya CECAFA. 

Shema Ngoga Fabrice nyuma yo gutorwa yatangaje ko azafasha ubuyobozi bushya kugera ku iterambere rirambye, hazamurwa urwego rw’iterambere n’amarushanwa, hanyuma bakarushaho kugirana imikoranire myiza na CAF, FIFA n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’ishyirahamwe muri Eritrea, Paulos Weldehaimanot Andemariam, ni we watorewe kuba Perezida wa CECAFA, Visi Perezida yabaye umuyobozi w’umupira muri Somalia, Ali Abdi Mohamed, mu gihe muri Komite Nyobozi harimo na Francis Amin Michael wo muri Sudani y’Epfo.

Usibye guhabwa kuba muri Komite nyobozi muri CECAFA, Shema Fabrice, ari no mu bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Aba bayobozi bashya bahawe kuyobora umupira w’Amaguru muri CECAFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere. Kugeza ubu ibihugu biri muri CECAFA ni u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, Somalia, Sudani, Zanzibar ndetse na Sudani y’Epfo.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373