Impinduka ku mukino wa APR FC na Al Hilal SC
Umukino ikipe ya APR FC yagombaga gusuramo Al Hilal SC wakuwe kuri Sitade Amahoro ushyirwa kuri Kigali Pele Stadium.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 8 Gashyantare 2026, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko umukino wa APR FC na Al Hilal SC washyizwe kuri Kigali Pele Stadium mu gihe wari kuri Sitade Amahoro.
Muri iri tangazo yagize iti “ Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b'umupira w'amaguru ko umukino w'ikirarane uzahuza Al Hilal SC na APR FC tariki 10 Gashyantare 2026 utakibereye kuri Stade Amahoro ahubwo wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, ukazatangira saa Cyenda z'igicamunsi (15:00).”
Uyu mukino washyizwe kuri Kigali Pele Stadium ariko ushyirwa Saa Cyenda z’Amanwa kubera ko iyi Sitade ifite ibibazo bya tekiniki mu gucanira ikibuga bituma idashobora kwakira imikino mu masaha y'umugoroba.
Iki ni ikibazo kimaze igihe kigaragara muri Kigali Pele Stadium, byanabaye ku mukino wahuje Police FC na AS Kigali wabaye kuri iki cyumweru tariki 8 Gashyantare urangira AS Kigali ari yo ibonye amanota atatu.
APR FC igiye gukina uyu mukino nyuma yo kunganya na Bugesera FC ibitego 2-2, ni mu gihe Al Hilal SC igiye gukina uyu mukino wa Shampiyona nyuma yo gutsindwa na MC Alger ibitego 2-1 mu mukino w’Amatsinda ya CAF Champions League.



Kinyarwanda
English
Swahili









