Uri igisebo kuri Amerika: Perezida Trump yifatiye ku gahanga Bad Bunny
Perezida Donald Trump yakunze kunenga itumirwa rya Bad Bunny ku buryo yumvaga yasimbuzwa undi muhanzi wo muri Amerika mu rwego rwo guteza imbere Amerika n'abayo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Donald Trump yifatiye ku gahanga Umuhanzi Bad Bunny wataramiye abitabiriye Super Bowl Half Time Show LX yari ibaye ku nshuro ya 60.
Ni igitaramo cyabaye mu buryo budasanzwe aho Bad Bunny yateguye ku rwego ruhambaye. Yazanye abageni barasezerana mu buryo bw'imbonankubone.
Ariko hari abagizengo ni ibiteguye nyamara abageni bari basabye Bad Bunny ko yabaririmbira mu bukwe nawe abamenyesha ko bazaza akabataramira muri Super Bowl Half Time Show LX. Iryo sezerana ryafashwe nk'ikimenyetso cy'urukundo.
Si ibyo gusa kuko yafashe urubyiniro aruhindura icyaro cyo muri Puerto Rico mu rwego rwo gutanga ubutumwa ku buzima bushaririye abo muri Amerika y'amajyepfo babamo.
Nubwo Bad Bunny ntako atagize ngo atange ibyishimo ntabwo kuri Perezida Donald Trump ariko byagenze.
Yakurikiye icyo gitaramo ari imbere y'inyakiramashusho noneho anyarukira ku mbuga nkoranyambaga yihaniza Bad Bunny.
Yagize ati"Uri igisebo kuri Amerika, ibyo uririmba ntabwo byumvikana. Ibyo wikora ku rubyiniro biteye ishozi ku bana bacu n'umuco wacu".
Perezida Donald Trump yakunze kunenga itumirwa rya Bad Bunny ku buryo yumvaga yasimbuzwa undi muhanzi wo muri Amerika mu rwego rwo guteza imbere Amerika n'abayo.
Bad Bunny ariko yaciye agahigo kari gafitwe na Michael Jackson wabikoze mu 1993 ubwo igitaramo yarimo cya Super Bowl Half Time Show.
Igitaramo cya Bad Bunny cyakurikiwe na miliyoni 133.5. Ni cyo cyakurikiwe n'abantu benshi mu mateka y'iryo rushanwa.
NFL ni ryo rushanwa rikurikirwa cyane muri Amerika. Mu 2025 Trump yitabiriye Super Bowl Half Time Show ariko uyu mwaka yavuze ko NFL yahisemo nabi abahanzi. Urugero yavuze ko Green Day ari umuhanzi umwanga cyane kandi ko amurwanya.
Kuri iyi nshuro yanavuze ko ibyo Bad Bunny aririmba bitumvikana na gato.
Bad Bunny nawe ubwo yatwaraga Grammy Award yamaganiye kure 'ICE' Immigration And Customs Enforcement' itegeko ryirukana abimukira bageze muri Amerika mu manyanga.
Bad Bunny aterwa amabuye ariko akanga akayubakamo ikiraro kimwambutsa. Afite Grammy 6 n'izo muri Amerika y'amajyepfo 17.
Afatwa nk'uwateje imbere umuziki w'Abalatino ndetse I Hollywood bamwiyambaje muri filime zitandukanye zirimo;Bullet Train," "Caught Stealing" na "Happy Gilmore 2."
Ntabwo NFL yishyura umuhanzi utarama muri Super Bowl Half Time Show ahubwo agenerwa agahimbazamusyi gateganywa n'itegeko ry'umurimo muri Amerika kangana na $1000.
Icyakora NFL iha umuhanzi icyo yifuza cyose kugirango azakore igitaramo cy'amateka. Ibyo rero bishobora kugera muri za miliyari z'amafaranga y'u Rwanda.
Ikindi kandi kuba ari umukino wa mbere ukurikirwa cyane muri Amerika, buri muhanzi aba yifuza kuhakandagiza ikirenge kuko ahava izina rye ryaremereye noneho akajya yishyuza akayabo mu bitaramo.


Kinyarwanda
English
Swahili









