issa
Abagore bari kubura abagabo mu Bushinwa

Abagore bari kubura abagabo mu Bushinwa

Jul 3, 2025 - 11:23
 0

Hashije igihe abagore bo mu Bushinwa bataka ikibazo cyo kutabona abagabo bitewe n’ubusumbane bw’ibitsina byombi buri muri icyo gihugu gituwe na miliyali 1.4.

Ikibazo cy’abagore babura abagabo mu Bushinwa cyagaragajwe n’inkuru ya BBC isobanura ko hatagize igikorwa amaherezo abakobwa bo mu Bushinwa bajya basaza badashatse abagabo.

Ni inkuru ndende irimo imibare yerekana ko hari ubusumbane bw’abagabo basaga miliyoni 30 ugereranyije n’abagore.

Biba bibi cyane rero iyo uri umukobwa wo mu muryango ukennye rwose ntabwo abasore bakureba n’irihumye.

Hatangijwe uburyo bwo gushaka guhuza abasore n’inkumi’Camping’ mu rwego rwo gushakira umuti icyo kibazo. 
Nk’ubu ari uwitwa Hao afite abashinwa 3000 atoza uko bashaka abakunzi. Mu bakiriya be rero aho bibera akaga ni uko abasore badakozwa ibijyanye no gutereta abakobwa bo mu miryango itishoboye.

Mu 1979 ku butegetsi bwa perezida Deng Xiaoping, Ubushinwa bwahuye n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bari bageze kuri miliyali imwe.

Bahise bashyiraho itegeko ryo kubyara umwana umwe kuri buri muryango. Hari ikibazo cy’uko abaturage bakomeje kwiyongera habaho ihungabana ry’ubukungu.

Kuva iryo tegeko ryajyaho hakumiriwe ibyarwa ry’abana basaga miliyoni 400 kugeza ubwo Ubushinwa bwongeye kwicara busanga imiryango ikwiriye kongererwa bakagera ku bana babiri.

Ubushinwa bukimara gushyiraho iryo tegeko ryo kubyara umwana, habayeho gusakaza ibikoresho byo kuboneza urubyaro ahantu hose, abagore bategekwa kubaga nyababyeyi ariko kandi abakobwa bategekwa kujya bakuramo inda’Infanticide’.

Ikindi kandi Leta yashyizeho itegeko ku bagore ryo kuboneza urubyaryo mu buryo bwa burundu ku ngufu noneho ubirenzeho agafungwa.

Abacuruzi bagize uruhare mu gucuruza ibikoresho byo kuboneza urubyaro, Leta yabateye inkunga ku buryo byanatanze akazi cyane ndetse banahabwa inkunga ziyongereyeho kugirango bagire imbaraga mu byo bakora.

Kubera ko cyari icyemezo bivugwa ko kibangamiye uburenganzira bwa muntu, imiryango ikize yashoboraga guhanwa bitewe n’uko babyaye abana benshi nayo yarahagurukiwe ikaya ifungwa.

 Ni ibintu byakuruye impaka muri iyo myaka ariko Ubushinwa bukomeza gukora gahunda zabwo nta ntugunda zo mu Burengerazuba bw’isi dore ko bigize abategetsi ku bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburenganzira bwa muntu.

Imiryango rero imwe yaje gufata icyemezo cyo guhitamo kubyara umwana w’umuhungu noneho abakobwa baratereranwa bamwe bajyanwa mu bigo by’imfubyi, ariko uwamenyaga ko atwite umukobwa nawe yakuragamo iyo nda akazategereza umwana w’umuhungu.

Kubera ko abana b’abakobwa kubabyara bitari ingenzi cyane rero bitewe n’umuco waho ko umuhungu arusha agaciro umugabo byaje kumara ibinyacumi byinshi kugeza ubwo kuri ubu abakobwa babuze abashyira mu rugo.

Habayeho inyingo z’abahanga zahumuye Ubushinwa babasobanurira ko mu 2050 ubukungu bw’ubushinwa buzaba butakizamuka bitewe n’uko benshi mu baturage bazaba bafite imyaka 65 kuzamura.

Mu 2013 Ubushinwa bwiyemeje kongera abana bava kuri umwe bagera kuri babiri mu kwirinda ko igihugu cyazaturwa n’abasaza cyane.

Ubukungu kuba butari kuzakomeza kwiyongera byari kuzaterwa n’uko abafite imbaraga zo gukora bazaba bageze mu zabukuru.

Mu 1980 imiryango yo mu byaro yashyiriweho irengayobora ababyaye umukobwa bakaba bakongeraho umwana mu rwego rwo gushaka umuhungu.

Mu 2024 Reuters yigeze kwandika inkuru ihishura ko mu Bushinwa imibereho yo kubaho uri wenyine’Long term Single’. Kugeza ubu imibare yerekana ko abakobwa b’abashinwa basaga miliyoni 10 bibera kuri murandasi bashakisha abagabo’Online dating’.

Abagore bari kubura abagabo mu Bushinwa

Jul 3, 2025 - 11:23
Jul 3, 2025 - 11:28