issa
Huye: Kevin Kade yafatiwe ingamba nyuma yo gusuzugura abanyamakuru no kubamenaho inzoga

Dec 11, 2025 - 19:09
 0

Umuhanzi Kevin Kade yafatiwe ingamba zikomeye mu bitangazamakuru byo mu ntara y'Amajyepfo nyuma yo kubihenuraho, akabasuzugura mu buryo buteye ikimwaro ndetse akanabamenaho inzoga.

Umuhanzi Kevin Kade arashinjwa kwihenura no gusuzugura abanyamakuru bo muntara y'Amajyepfo ubwo yari mu gitaramo cya Minuza Festival cyari cya teguwe na BRD ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda kikabera mu ishami rya Huye ku wa 6 Ukuboza 2025 ndetse kikaba cyari cyanitabiriwe n'abandi bahanzi barimo Riderman hamwe na Ruti Joel wanabanje ku rubyiniro.

Ni igitaramo Kandi cyari kitabiriwe n'aba Dj barimo Dj Brianne ndetse na ba Mc barimo muyango na Mc buryohe bari banayoboye icyo gikorwa.

Ku rubyiniro habanje umuhanzi Ruti Joel atanga ibyishimo ku bakunzi akurikirwa na mugenzi we Kevin kade wari ugiye ku rubyiniro ari umuhanzi wa kabiri nyuma yo gutaramira abari bitabiriye icyo g'itaramo abanyamakuru bo kuri Radio zikomeye mu ntara y'Amajyepfo begereye uwo muhanzi ngo agire icyo atangaza ku bijyanye n'imishinga ye ndetse anavuge uko abakunzi be bamwishimiye nk'uko byari byagenze kuri Ruti Joel wari wamubanjirije gusa we abatera akinyuma abishongoraho bikabije birimo no kubamenaho inzoga.

Aba Nyamakuru barimo abo kuri Radio Salus ndetse na Radio Huye bavuga ko bagerageje kuvugisha umuhanzi Kevin Kade akababera ibamba gusa ngo mbere yari yabemereye ko abaha ikiganiro akiva ku rubyiniro abasaba ko yabanza akaruhuka kubera uko yari avuye ku rubyiniro arushye abo banyamakuru bakamutegereza igihe kingana n'iminota irenga 20 yose nyuma bakajya kubona we n'ikipe ye bakije imodoka barigendeye ndetse banasiga hari uwo bamennyeho inzoga.

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru uyoboye imyidagaduro kuri Radio Huye Bibebityo Polyvalent aganira na UKWELI TIMES yavuze ko ibyamubayeho ari agahumamunwa.

Yagize ati" Urebye ikibazo suko Kevin Kade yanze kuduha ikiganiro kuko atari ameze neza ahubwo yabikoze abishaka Kandi ni n'uburenganzira bwe gusa ntabwo bikwiye ku muhanzi".

ikibazo buriya gihari ni agasuzugiro Kevin Kade n'umujyana we batweretse kubera ko twamuvugishike akiva ku rubyiniro".

Ibi Polyvalent abihuza na mugenzi we wu munyamakuru uhagarariye imyidagaduro kuri Radio Salus MUHIRE Gilbert uvuga ko "Kevin Kade n'umujyana we batasuzuguye Itangazamakuru gusa ahubwo basuzuvuye abakunzi babo" 

Yakomeje ati "Wenda bashobora kuba baradusuzuguye bibwirako Itangazamakuru ryo mu ntara nta cyo ryabafasha gusa baribeshya cyane kubera ko turi mu bitangazamakuru bikomeye hano mu Rwanda kubera ko ntitwumvwa n'abantu bo mu majyepfo gusa hoya rwose Kigali baratwumva, iburengerazuba, mu majyaruguru n'ahandi ubwo abo bantu bose batwumva nibo yasuzuguye".

Pundi Hit maker, umwe mu banyamakuru bakomeye ndetse akaba n’umwe mu barebera hafi imyidagaduro mu Rwanda, tuganira yavuze ko ibyo Kevin Kade yakoze ari agasuzuguro rwose ndetse ko akwiye gusaba imbabazi, bitari ibyo akaba ari we ubihomberamo.

Ati "Ibyo yakoze ni agasuzuguro rwose! Ngewe ibyo ni n’ubwa mbere mbyumvise kuva natangira itangazamakuru, kubera ko gutanga ikiganiro ku muhanzi ni ubushake bwe, ariko nanone kumena inzoga ku banyamakuru byo ni agasuzuguro ndetse biranahanirwa. Rwose asabe imbabazi."

Kugeza ubu umuhanzi Kevin Kade nta cyo aratangaza kuri icyo kibazo, yewe ubwo twageragezaga kumuvugisha, ntabwo yigeze atwitaba.

Dec 11, 2025 - 19:49