issa
FERWAFA igiye gutangira gukoresha isuzuma abakinnyi bakiri bato b'abanyarwanda batavukiye mu Rwanda

Dec 11, 2025 - 18:04
 0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA, rigiye gutangira uburyo bushya mu kuzamura impano mu bufatanye bukomeye na FIFA (TDS) ariko kandi hagiye gutangira gukoresha isuzuma ku bakinnyi bakiri bato b'abanyarwanda batavukiye mu Rwanda.

Ni igikorwa kigiye gutangira gifite intego nibura yo kuzatuma abato mu myaka ibiri ikipe y'igihugu ikazaba ari ikipe ikomeye, aho bifuza ko mu myaka ibiri bihaye, bizatanga umusaruro wo kongere kugeza ikipe y'igihugu ya U17 mu gikombe cy'isi ndetse 2028, ikipe y'igihugu nkuru ikaba yakerekeza mu gikombe cy'Afurika nkuko byagenze muri 2004.

Uko iki gikorwa kizaba kimeze

Iki gikorwa kizaba giteguye ku buryo hazashyirwaho ahantu hazajya hahurizwa abana. Hazashyirwaho ibigo by'amashuri bigera kuri 12, muri ibi bigo bizaba birimo bitandatu bizashyirwamo abahungu ndetse n'ibigo bitandatu by'abakobwa, ariko hakiyongeraho na Porogarame y'Isonga izagumaho.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko hazakoreshwa amarushanwa yo guhera ku batarengeje imyaka 14 ndetse na 16. Iyi mikino izajya ikinwa mu turere twose tw'igihugu ariko hari abashinzwe kugenda batoranya abana beza ari bo bazahurizwa hamwe bagashyirwa muri ibyo bigo byamaze gutegurwa. 

FERWAFA yifuza ko aba bana bazabashyigikira mu gukina umupira ariko bakanabafasha mu buryo bw'imyigire kugira ngo igihe kariyeri y'umupira izarangira azabe ashobora no kwibeshaho mu bundi buzima butari ubw'umupira.

Muri iki gikorwa kandi hazashyirwaho nibura amakipe ari hagati ya 14 na 16 azabe ari yo akina Shampiyona muri ibi byiciro byateguwe. Hateganwa ko nibura bazakina imikino iri hagati ya 28 na 30 muri buri Saison. Abatoza bazaba bari muri iki gikorwa bazahabwa ubumenyi buhagije kuko buri mwaka bazajya bahabwa amasomo nibura inshuro ebyiri.

Mu guhitamo aba bana, biteganyijwe ko nibura hazaba hari abantu 18, ku buryo aho iki gikorwa kizajya kibera nibura hazajya haba hari abantu batari munsi ya batatu bagomba kureba aba bana.

Komiseri ushinzwe Iterambere ry'umupira w'amagaru muri FERWAFA, Kanamugire Fidele, yatangaje ko abatoza ba U17, U15 na U20 bamaze gushyirwaho, bagomba kufasha muri iki gikorwa. Uyu muyobozi kandi yavuze ko nyuma yo kubona uko ikipe y'igihugu y'u Rwanda U17 yitwaye muri CECAFA byabahaye amasomo ari nayo mpamvu igiye gutuma bashyiraho abatoza bahoraho b'aya makipe y'igihugu y'abato.

Ikindi uyu muyobozi yagarutseho, ni ikintu cyo gushaka abana bakiri bato b'abanyarwanda ariko babarizwa hanze. Uyu muyobozi yatangaje ko bazajya bafata umwanya bakohereza abatoza hanze kujya gukoresha isuzuma abakinnyi babayo bagahitamo abeza bakaba ari bo baza gukinira ikipe y'igihugu.

Perezida wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice yatangaje ko mu kwezi kwa Kabiri bazakoresha amahugurwa abatoza kandi abo batoza bagomba kuba ari beza ndetse bafite n'umutima wo gutoza abana. 

Yagize ati " Mu kwezi kwa Kabiri umwaka utaha, hari amahugurwa y'abatoza Kandi abatoza beza. Dushaka abatoza bafite uwo mutima wo gutoza, hari abatihanganira abana kandi umwana ni umwana. Dushaka umutoza wize nibura Kaminuza." 

Iyi gahunda yo kuzamura impano izaba ifitwemo uruhare runini na FIFA. Hari abo FIFA yohereje hano mu Rwanda barimo Frédéric Crebiller umutoza umenyerewe cyane mu kuzamura impano z'abakiri bato, Antony Baffoe umukozi wa FIFA wabaye n'umukinnyi ukomeye akaba n'impuguke mu mikorere myiza ndetse aba bazafashwa na DTN wa FERWAFA Buscher, ndetse na Minisiteri ya Siporo.

Perezida wa FERWAFA asobanura iki gikorwa cyo kuzamura impano uko  kizaba giteguye 

Umunyamabanga uhoraho muri FERWAFA, Bonnie Mugabe nawe yari yitabiriye iki Kiganiro 

Komiseri ushinzwe Iterambere ry'umupira w'amagaru muri FERWAFA, Kanamugire Fidele 

DTN wa FERWAFA, Buscher, ari mu barimo gutegura iyi gahunda yo kuzamura abato

Antony Baffoe woherejwe na FIFA agaruka ku nyungu umupira w'amagaru hano mu Rwanda izakura muri iyi gahunda

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373