Twagirayezu Thadee yizeje abafana ba Rayon Sports amatsinda
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yizeje abakunzi ba Rayon Sports kuyigeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup.
Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko kongerera amasezerano Biramahire Abeddy, babonye ari umukinnyi mwiza ariko kandi ushobora gufatanya na Fall Ngagne bikagenda neza.
Yagize ati “ Rutahizamu watsinze ibitego 9 mu mikino yo kwishyura ni umukinnyi mwiza. Ntabwo wagira rutahizamu umwe, ugomba kugira undi umusimbura. Twibaza yuko icyatumye Fall Ngagne avunika byatewe nuko nta musimbura yagiraga.”
Thadee yavuze ko barimo gutegura Rayon Sports izagera ku bintu byiza birimo no kugera mu matsinda y’imikino nyafurika.
Yagize ati “ Turimo gupanga ibizatuma tugira ibyo tugeraho byiza. Turimo gupanga iby’igikombe cy’amahoro, iby’amatsinda kandi tuzayajyamo.”
Ibi uyu muyobozi yabitangaje ku munsi w’ejo hashize tariki 6 Nyakanga 2025, ubwo yaganiraga na Baryinyonza Elie ku muyoboro we wa Youtube.
Biramahire Abeddy yongerewe amasezerano y’imyaka 2. Rayon Sports kandi yatangaje ko yanasinyishije umunya-Mali witwa Drissa Kouyate ukina nka myugariro.


Kinyarwanda
English
Swahili









