issa
Kiyovu Sports yakiriye abakinnyi babiri bumvikanye nayo umwaka ushize

Oct 16, 2025 - 12:44
 0

Kiyovu Sports yakiriye abakinnyi babiri, Ekongo Obiang na Meye Gabriel, bose bakomoka muri Gabon bumvikanye nayo umwaka ushize. 

Aba bakinnyi bageze mu Rwanda mu ijoro ryacyeye tariki 15 Ukwakira 2025. Aba bakinnyi bumvikanye na Kiyovu Sports umwaka ushize ariko iyi kipe iza kungongwa cyane n’ikibazo cy’ibihano iyi kipe yari yahawe na FIFA.

Ekome Obiang Rismo Albriche asanzwe akina nka nimero 6 ariko kandi yitabajwe no muri ba myugariro arahakina kandi neza. Kiyovu Sports yagaruye kandi  Meye Me Ndong Gabriel, ukina nka rutahizamu ukunzwe n’abakunzi b’iyi kipe kuko avindimwe na Bakaki Shafik witwaye neza muri iyi kipe mu myaka yashize. 

Gabriel Ndong ubwo yazaga hano mu Rwanda Umwaka ushize, yakinnye imikino imwe n’imwe ya gishuti Kiyovu Sports yakinnye ariko biza kwanga kuko yahise ihagarikwa ku kwandikisha abakinnyi biba ngombwa ko asubira iwabo. Ekome Obiang we ni umwana ukuri muto kuko afite imyaka 18, ariko nawe umwaka ushize yari yahageze kandi ubuyobozi bwemeza ko afite impano idasanzwe.

Biteganyijwe ko aba bakinnyi barahita batangira gukoreshwa aho gutegereza mu kwezi kwa mbere kuko ibisabwa byose byari byarakozwe mbere. Ibyangombwa ikipe igomba kubashakira ni ibibemerera gukorera mu Rwanda bagatangira gukina imikino igiye itandukanye. Aba bkinnyi bose basinye amasezerano y'imyaka 2.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burimo gutegura inteko rusanga aho biteganyijwe ko bazemerezamo umuyobozi mushya wungirije ushinzwe ibya Tekinike n’abakinnyi uheruka gutangazwa witwa Ahmed Obed Manirakiza, ariko bakanashyira ku murongo ibindi bintu bitagenda neza.

Bivugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe buri ku ruhande rumwe ndetse ko ibyo gukomeza kugaruka ku mazina amwe n’amwe bemeza ko ari yo yateye ibibazo iyi kipe yahuye nabyo mu minsi ishize, babiteye umugongo bakomeza kubaka ikipe ikomeye.

Amakuru kandi twamenye ni uko Kiyovu Sports nyuma yo kongeramo aba bakinnyi iteganya kuzongeramo abandi batari munsi ya bane mu kwezi kwa mbere ku myanya umutoza azaba yifuza kongeramo imbaraga.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko mu kwezi kwa mbere nibigera babona iby’igikombe cya shampiyona byararangiye, muri uko kongeramo abakinnyi bazaba bifuza ko bakinjira mu rugamba rwo guhatanira igikombe cy’Amahoro nubwo bitoroshye.

Kiyovu Sports iri kwitegura umukino wa shampiyona ifitanye na Musanze FC ku wa mbere w’icyumweru gitaha kuri Kigali Pele Stadium, Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ekome Obiang Rismo Albriche ni umukinnyi wa Kiyovu Sports

Meye Me Ndong Gabriel yari yatangajwe nk’umukinnyi wa Kiyovu Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Kiyovu Sports yakiriye abakinnyi babiri bumvikanye nayo umwaka ushize

Oct 16, 2025 - 12:44
Oct 16, 2025 - 12:49