issa
Police FC yumvise icyifuzo cya Muhadjiri

Oct 16, 2025 - 13:33
 0

Ikipe ya Police FC, yatandukanye na Hakizimana Muhadjiri wari umaze imyaka ibiri ari umukinnyi wayo.

Aya makuru yasakaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, aho bivugwa ko ikipe n’uyu mukinnyi bumvikanye gutandukana. Bivugwa ko uyu mukinnyi atigeze yishimira uko arimo gufatwa muri iyi minsi ndetse no kumva atarimo kubona umwanya uhagije wo gukina.

Muhadjiri Hakizimana yemeye ko yatandukanye na Police FC ndetse yemera ko yabishakaga. Yagize ati “ Nibyo, namaze gutandukana na Police FC kuko nabishakaga cyane.”

Mu mpeshyi y’umwaka wa 2023, nibwo Muhadjiri Hakizimana yasinye amasezerano muri Police FC nyuma yo kuyinjiramo muri 2022 akayimaramo umwaka umwe agahita yerekeza muri Al-Kholood FC aza kuyigarukamo kugeza ubu batandukanye.

Muhadjiri hakizimana yakinnye mu makipe akomeye hano mu Rwanda arimo Etincelles FC, Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports, AS Kigali, APR FC ndetse na Police FC. Mu makipe yo hanze y’u Rwanda, yakinnye muri Emirates FC na Al-Kholood FC.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Police FC yumvise icyifuzo cya Muhadjiri

Oct 16, 2025 - 13:33
Oct 16, 2025 - 13:37