issa
Abafana bazishima! Abakinnyi ba Rayon Sports ntibatewe ubwoba na APR FC kuri ‘Derby’

Nov 3, 2025 - 12:21
 0

Mu gihe habura iminsi micye kugira ngo APR FC ihure na Rayon Sports kuri Derby, ntabwo abakinnyi ba Rayon Sports batewe ubwoba n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Muri iyi wikendi ishije itangira ukwezi k’Ugushyingo 2025, APR FC na Rayon Sports zari zerekeje mu karere ka Rubavu aho Rayon Sports yatsindiyeyo Marine FC igitego 1-0 naho APR FC inganya na Rutsiro FC igitego 1-1.

Byari ibyishimo ku bafana, abayobozi n’abakinnyi ba Rayon Sports, nyuma yo kubona amanota atatu bigoranye cyane imbere ya Marine FC yari yabarushije ibintu byose mu mukino ariko birangira babonye amanota atatu.

Nyuma y’uyu mukino UKWELITIMES twagiranye ikiganiro cyigufi n’Umurundi ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports, Ndayishimiye Richard, adutangariza ko yishimiye iyi ntsinzi babonye ndetse n’ikimufasha kuba arimo kwitwara neza muri iyi minsi.

Yagize ati “ Ndikwiyumva neza ubu kandi ndishimye cyane. Ikirimo kumfasha kwitwara neza muri iyi minsi, ni ugukora cyane ndetse n’imyitozo myinshi.”

Uyu mukinnyi yatubwiye kandi ku ntego nk’abakinnyi ba Rayon Sports bafite uyu mwaka ndetse atubwira n’icyo abafana bagomba kwitega ku mukino bazakinamo na APR FC.

Yagize ati “ Mu byukuri, nizeye ko uyu mwaka tuzatwara igikombe, uzaba ari umwaka w’ibyishimo kuri twe kandi nizeye ko Imana izabidufashamo. Umukino na APR FC, nizeye ko uzagenda neza kandi ndabizi abafana bazishima, kubera Imana.”

Umwuka mu bakinnyi ba Rayon Sports ni mwiza nta kibazo bafite ndetse bizeye kuzagera ku bintu byiza uyu mwaka w’imikino bijyanye nuko barimo nkwitwara neza. Richard iki kintu yagikomojeho yemeza ko mu ikipe bimeze neza ndetse yifuza ko iyi kipe ye itwara igikombe cya Shampiyona kimwe n’abakinnyi bagenzi be.

Yagize ati “ Umwuka ni mwiza mu ikipe. Nta bintu byinshi nakubwira kuko ntari Imana ariko dushaka ko uyu mwaka ikipe yacu ari yo itwara igikombe.”

Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje guha ibihe byiza abakunzi babo ariko nako bagenda bakora ibyiza binatuma bakomeza guhabwa agahimbazamusyi ku mikino bagenda batsinda.

Rayon Sports irasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ugushyingo 2025, yitegura umukino ifitanye na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro.

Rayon Sports yaguze Ndayishimiye wakiniraga Muhazi United ImvahoNshyaNdayishimiye Richard akomeje gufasha Rayon Sports mu kibuga hagati

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373