Umutoza wa PSG arashinjwa kudaha agaciro umukinnyi watumye atwara Champions League
Umunya-Esipanye utoza Paris Saint-Germaim, Louis Enrique, arimo gushinjwa kudaha agaciro umuzamu Gianluigi Donnarumma wafashije iyi kipe gutwara UEFA Champions League umwaka ushize.
Gianluigi Donnarumma w’imyaka 26, mu butumwa yashyize ahagaragara ku wa kabiri tariki 12 Kanama 2025, asezera abakunzi ba PSG, yavuze ko hari umuntu udashaka ko akomezanya n’iyi kipe.
Uyu muzamu yagize ati “ Kuva ku munsi nagereye hano, natanze byose mu kibuga no hanze yacyo ndinda izamu rya PSG.”
Yakomeje avuga ko hari umuntu utarifuje ko aguma muri iyi kipe nubwo yirinze kumuvuga ariko amakuru akavuga ko ari umutoza wa PSG Louis Enrique. Yagize ati “ Icyakora, hari uwafashe icyemezo ko ntashobora kuba mu bandi bakinnyi cyangwa ngo ngire uruhare muri iyi ikipe. Naratengushywe.”
Donnarumma yakomeje avuga ko yifuza kongera kubonana n’abafana ba PSG kugira ngo abasezere mu buryo bukwiye.
Yagize ati “Nifuza kureba abafana ba PSG mu maso bwa nyuma i Parc des Princes no kubasezera uko bikwiriye. Niba bitabaye, muzamenye ko inkunga yanyu n’urukundo rwanyu byanshimishije cyane, kandi ntibizigera bisibangana mu mutima wanjye. Nzahora nibuka ibyishimo byose, ijoro ry’amateka, namwe mwanyeretse ko aha ndi mu rugo.”
Uyu muzamu w’Umutaliyani yasoje avuga ku bakinnyi bagenzi be no ku bihe yagiranye n’ikipe.
Yagize ati “Gukinira iyi kipe no kuba muri uyu mujyi byari ishema rikomeye.”
Gianilugi Donnarumma kugeza ubu ntiharamenyekana ahazaza he ariko amakuru aravuga ko yatangiye ibiganiro na Manchester City itozwa na Pep Guardiola ariko kandi na Manchester United ikaba imwifuza.
Gianluigi Donnarumma na Louis Enrique ntabwo bameranye neza


Kinyarwanda
English
Swahili









