Singda yasubije Rayon Sports yari yishongoye
Mu gihe habura igihe gito izi kipe zigahura, Singda Black Star, yasubije Rayon Sports yari yishongoye.
Harabura iminsi 4 gusa Rayon Sports ikambikana na Singda Black Stars mu mukino w’ijonjora rya mbere mu rugendo rwo gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederations Cup.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga za Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, ubwo iyi kipe yakanguriraga abafana kuzaza kureba uyu mukino yaje gusubizwa na Singda Black Stars.
Rayon Sports yagize ati “ Gikundiro irenze imbibi. Uko twuzuzaga Sitade muri y’amajoro y’amateka, twongere tubikore kuko tuzabahiga. Kuzuza Kigali Pele nicyo abafana dusabwa. Kuduha ibirori n’ibyishimo nicyo abakinnyi basabwa.”
Ntabwo Singda Black Stars yigeze iripfana kuko yahise ijya ahandikirwa ubutumwa munsi y’ubutumwa bwatanzwe na Rayon Sports yandika igira iti “ Muzabishobora?”
Rayon Sports yongeye gusubiza Singda Black Stars iyibutsa ko ari ikipe ikomeye, ifite amateka ndetse irusha iyi kipe yo muri Tanzania ibintu byose. Yagize ati “ Ubushobozi, Imbaraga, Amateka, abafana benshi. Turabarusha muri byose.”
Uyu mukino ubanza hagati ya Rayon Sports na Singda Black Stars uri kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025. Uzabera kuri Kigali Pele Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira


Kinyarwanda
English
Swahili









