AMAFOTO- Hafunguwe ikibuga cya BasketBall
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, mu Ishuri Ribanza rya Highland School riri mu Karere ka Bugesera hatashywe ku mugaragaro ikibuga gishya cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda, NBA Africa n'Umuryango udaharanira Inyungu, Opportunity International.
Umuhango wo gutaha iki kibuga witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi; Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall na Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko ibikorwaremezo bya siporo bifasha abana gukina ariko bikanabafasha kuzamura urwego rw’imyigire.
Yagize ati “Kugira ngo siporo ikomeze ibe imwe mu nkingi zikomeye z’uburezi mu Rwanda, ubushakashatsi bukomeza kugenda bugaragaza ko uko umwana ufite amasaha menshi cyangwa uburyo bwinshi bwo kwidagadura binyuze muri siporo ndetse n’icyo ushaka mu burezi, ugenda ukigeraho.”


Kinyarwanda
English
Swahili









