APR BBC yatanze umusada ukomeye muri RSSB Tigers BBC izahagararira u Rwanda muri BAL
RSSB Tigers BBC izahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL uyu mwaka, mu bakinnyi izajyana muri Afurika y’epfo harimo abakinnyi batandatu bakiniraga APR BBC ndetse n’umutoza wayo mukuru.
Mu rutonde rw’abakinnyi 12 RSSB BBC izifashisha harimo abakinnyi ba APR BBC barimo Axel Mpoyo, Ntore Habimana, Ndizeye Dieudonne, Mangok Mathiang, Teafale Leonard Jr na Graig Leonard Randle.
Abandi bakinnyi basanzwe bakinira RSSB Tigers BBC barimo Antino Jackson, Hagumintwari Steven, Bizimana Paul, Viny Okouo, Cyiza Chandelier ukinira Kepler BBC ndetse na Furaha Cadeaux de Dieu wa REG BBC.
Abakinnyi ba APR BBC bazakoreshwa na Tigers BBC baje basanga umutoza James Maye Jr waje avuye muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu ariko uzaba ari umwungiriza wa Henry Mwinuka ndetse bafatanya na Kenneth Gasana nawe wungirije.
RSSB Tiger BBC izaba iri mu gice cya Kalahari Conference, aho izaba iri kumwe na Johannesburg Giants, Al Ahly Tripoli, Dar City, Nairobi City Thunder na Petro de Luanda.
Biteganyijwe ko RSSB Tigers BBC izahaguruka yerekeza muri Afurika y’Epfo ku wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2026. Kalahari Conference izatangira tariki 27 Werurwe kugeza tariki 5 Mata 2026.
Ntabwo hazaba Kalahari Conference gusa kuko no mu gice cya Sahara Conference amakipe azaba akina. Iki gice kigizwe kizitabirwa n’amakipe arimo Fath Union Sport Rabat, Al Ahly, ASC Ville de Dakar, Club Africain, JCA Kings na Maktown Flyers.
Amakipe ane ya mbere muri buri tsinda azahura mu mikino ya nyuma izabera i Kigali mu Rwanda, kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026.


Kinyarwanda
English
Swahili









