issa
Mikels Joy-Lance yananiwe kwishimira igikombe yatwaye Murumuna we

May 15, 2026 - 11:34
 0

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Mikels Joy-Lance, yatangaje ko atigeze yishimira igikombe cya Azerbaijan yatwaye ubwo yatsindaga murumuna we, Mikels Leroy-Jacques.

Ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026, nibwo ikipe ya Sabah FK ikinamo Mikels Joy-Lance, yegukanye igikombe cya Azerbaijan nyuma yo gutsinda ikipe ya Zira FK ikinamo Mikels Leroy-Jacques na Mutsinzi Ange Jimmy.

Ni umukino wari ukomeye cyane kuko aya makipe yombi yitwaye neza muri Shampiyona uyu mwaka. Sabah FK yatsinze ikipe ya Zira FK ibitego 2-1. Igitego cyahesheje intsinzi Sabah FK cyatsinzwe na rutahizamu w’Amavubi, Mikels Joy-Lance mu minota y’inyongera.

Nyuma y’umukino Mikels Joy-Lance, aganira na CBC Sports, yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye gutwara iki gikombe ndetse biba akarusho gutwara igikombe cya kabiri mu mwaka umwe. 

Yagize ati “Yego, gutwara igikombe kimwe ubwabyo ni ibintu bidasanzwe, ariko kuba twaratwaye shampiyona n’igikombe cy’igihugu icyarimwe bigaragaza uburyo iyi kipe idasanzwe hamwe n’umutoza wayo. Mu by’ukuri, ni ibyishimo bikomeye cyane kuri njye. Ndashimira ikipe yose, abatoza n’abagize uruhare bose. Turanezerewe cyane kuba twatwaye ibikombe bibiri.”

Mikels Joy-Lance yagaragaje ko byabakomereye cyane gutwara igikombe cya Shampiyona ndetse biba ibintu by’ibitangaza kuba bongeyeho n’ikindi gikombe cy’igihugu.

Yagize ati “ Gutwara Shampiyona byari ibintu bikomeye, ariko gutwara bibiri ni ibintu bitangaje cyane, kandi birerekana ko iyi kipe ishobora kugera no ku bindi byinshi mu gihe kiri imbere.”

Uyu mukinnyi w’ikipe y'igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangaje ko nk’ikipe biteguye neza kwitabira imikino ya Champions League kuko ikipe yose ikiri hamwe ariko ko ikintu cya mbere bagiye kubanza kwishimira intsinzi.

Yagize ati “ Champions League ni inzozi zishobora kuba impamo kandi twiteguye neza. Ikipe hafi ya yose iracyari hamwe. Gukina Champions League hamwe n’iyi kipe ni inzozi, kandi nanjye ndashaka kuzibona no kuzibamo. Ejo hazaza hazigaragaza ibyo tuzageraho twese hamwe.”

Mikels Joy-Lance yatangaje ko atigeze yishimira neza iki gikombe yatwaye kuko yagitwaye Murumuna we, Mikels Leroy-Jacques ariko agaragaza ko baje babivuganyeho ko umwe araza kwishima. 

Yagize ati “ Njye ku giti cyanjye birangora kwishima byuzuye kuko umuvandimwe wanjye yatsinzwe ku rundi ruhande. Sinari nabyiteze gutya, ariko ni umupira w’amaguru. Hari ugomba gutsinda undi agatsindwa. Twari tuzi ko umwe muri twe azishima undi agahomba, ariko ubuzima burakomeza.”

Ku rundi ruhande nyuma y’uyu mukino Mikels Leroy-Jacques yashimiye mukuru we nyuma yo kwegukana iki gikombe ndetse atangaza ko yababaye ariko ku rundi ruhande atewe ishema na Mikels Joy-Lance wakinnye neza cyane.

Uyu mwaka w’imikino wabaye mwiza kuri Sabah FK, kuko yegukanye igikombe cya Shampiyona n’iki gihugu bahigitse amakipe arimo Qarabağ FK. Sabah FK yasoje ifite amanota 75 irusha Qarabağ FK amanota 12 muri Shampiyona.

Mikels Joy-Lance ni umkinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi

????IMIKINO: Mikels Leroy Jacques yashimiye mukuru we Mikels Joy Lance  wegukanye igikombe cya Azerbaijan. Mu ijoro ryacyeye nibwo ikipe ya Joy  Lance, Sabah FK yegukanye Azerbaijan Cup nyuma yo gutsinda Zira FKIgitego cyahesheje intsinzi Sabah FK cyatsinzwe na Mikels Joy-Lance

Mikels Leroy Jacques yatsindiwe ku mukino wa nyuma na mukuru we

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Mikels Joy-Lance yananiwe kwishimira igikombe yatwaye Murumuna we

May 15, 2026 - 11:34
May 15, 2026 - 11:38