Abantu batandatu bafunzwe bakekwaho kubeshya ko bafasha abantu kujya kwiga muri Canada
Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), yataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho gushuka urubyiruko barwizeza kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada.
Ibi Polisi yabitangaje ibinyujije mu itangazo RNP ku wa 13 Gicurasi 2026.
Muri iryo tangazo RNP yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize iti “Abafashwe barimo kubazwa kugira ngo hakorwe iperereza no kumenya ukuri ku by’iki gikorwa.”
Ku tariki ya ya 13 Gicurasi ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasigaye amakuru y’uko kuri imwe muri hoteli yo mu Mujyi wa Kigali hari abantu benshi cyane bashakaga amakuru yo kujya kwiga muri Canada.
Bikekwa ko ari amakuru uru rubyiruko rwagiye gushaka yo kujya kwiga muri Canada. Icyakora abahageze bagaragaje ko nta muntu wo muri Canada wari uhari.
Byavugwaga ko aba bantu barenga 1000 bari buzuye mu bice bitandukanye by’iyi hoteli.
Aganira na IGIHE Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface yavuze ko iperereza rikomeje harebwa niba aba bantu bafite ibyangombwa bisabwa.
Ati “Ni ukureba niba MINEDUC ibazi, ese Ambasade ya Canada [mu Rwanda] irabazi, ese kaminuza n’ayo mashuri bavuga ko bahagarariye birabazi, ese bafite ibyo byangombwa bibemerera guhagararira ibyo bigo mu Rwanda?”
Yashingiye kandi ko hari uburyo bwemewe iyi mirimo ikorwamo, aho abantu baba bafite aho babarizwa ndetse bafite n’ibyangombwa byose bisabwa, bityo ko iperereza riri gukorwa na RIB ari ryo rizatanga ukuri.
Ati “Kugeza ubu ntabwo wahamya ko ari abatekamutwe, ibiri buve mu iperereza [ni byo bizagaragaza ukuri].”

Kinyarwanda
English
Swahili








