Imihanda ntabwo izibagirwa iyi Saison! Umugore wa Raphinha yatangaje
Umugore wa Raphinha yatangaje amagambo ahumuriza umugabo we nyuma yuko ibyo yakoze bidahawe agaciro mu bihembo bya Ballon d'Or.
Mu ijoro ryacyeye tariki 22 Nzeri 2025, nibwo hatanzwe ibihembo bya Ballon d'Or yegukanwe na Ousmane Dembele. Ni ibihembo batunguranye cyane kuko Raphinha yaje inyuma y'imyanya 3 mu gihe benshi bamuherezaga amahirwe.
Uyu munya-Brazil ukina muri FC Barcelona, Raphinha, yaje kwegukana umwanya wa Gatanu muri ibi bihembo ibintu bitamushimishije habe na gato bijyanye nuko yitwaye umwaka ushize w'imikino.
Umugore wa Raphinha, Natalia Rodrigues Belloli yabwiye amagambo ahumuriza uyu mugabo we nyuma yo kwisanga ku mwanya wa 5. Natalia yavuze ko imihanda itazibagirwa Saison nziza uyu mugabo we yagize.
Yagize ati " Imihanda ntabwo izibagirwa iyi Saison, uruhare mu bitego 61! Uratangaje♥️."
Raphinha Belloli na Natalia bafitanye umwana umwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









