Teta Sandra na Weasel bazakizwa na nde?
Hasakaye amashusho ya Teta Sandra afite icyuma ashaka kugitera Weasel warimo uvuga ko yanze kumuvuza ukuguru none kurikwiza kandi ko ashatse yataha iwabo mu Rwanda akamuvira mu rugo.
Hongeye gusakara amashusho ya Teta Sandra ashyamirana na Weasel. Ni inkuru yamaze kumenyerwa ko nta kwezi kwashira badakozanyijeho yaba mu rugo cyangwa se mu tubari dore ko bose babaswe n’ubusinzi.
Ni mu gihe Teta Sandra aba ashaka kumusatira ngo amuteme ariko hari umusore umufata akamurusha imbaraga akamurinda kutegera Weasel.
Abari I Kampala baganiriye na UKWELITIMES basobanura ko Teta Sandra agaragara nk’uri guca mu bihe bigoye. Yagize ati”Mu cyumweru gishize nahuye na Teta ari kumwe n’abana ubona ko ahangayitse. Ntabwo abana basaga nk’ab’umusitari kuko wabonaga basa nabi”.
Teta Sandra yigeze gukubitwa na Weasel akurwa amenyo. Mu minsi yashize nawe yagonze Weasel ajya kwivuza ukuguru. Birashoboka ko uzatanga undi azamwica rukabura gica nk’uko bose ari abasinzi kandi bakaba banywa n’ibiyobyabwenge. Ntabwo bagifite imitekerereze ikora neza ku buryo bakubaka urugo rurimo ituze n’amahoro.
Ntabwo rero hari umuntu Wabasha gukiza uyu muryango kuko abo kwa Mayanja ntako batagize ndetse n’umuryango wa Teta Sandra waragerageje biranga.


Kinyarwanda
English
Swahili









