
Kim Kardashian yakoze ikizami cyimwijiza mu bavoka
Umunyamideli Kim Kardashian yongeye gutera indi ntambwe mu nzira yo kuba Umunyamategeko atsinda ikizamini cya 'MPRE'.
Ku wa 27 Werurwe 2025, nibwo Kim Kardashian yakoze ikizamini cya Multistate Professional Responsibility Exam (MPRE), cyabereye i Los Angeles.
Iki ni ikizami gikorwa kugira ngo umunyeshuri ahabwe uburenganzira bwo gushyira amategeko mu bikorwa abe yaba Umunyamategeka.
Iki kizamini kije nyuma y'ikindi cya "Baby Bar," aho gikorwa n'abanyeshuri bose bo mu mwaka wa Mbere kugira ngo bemererwe gutangira inzira ibaganisha ku kuba Abavoka.
Nubwo Kim amaze gutsinda ibizamini bibiri, ariko hari ibindi byinshi kugira ngo azemererwe kuba Umwavoka wahagararira ushinjwa ibyaha.
Uyu munyamideli akaba yarahisemo inzira yo kwiyegurira umwuga wo kuburanira abantu, kugira ngo atere ikirenge mu cya papa we Robert Kardashian nawe wari Umunyamategeko.