Uko Leta yinjiye mu ihangana rya Vybz Kartel na Mavado

Apr 15, 2025 - 09:27
 0

Icyamamare mu muziki wa Jamaica Vybz Kartel yagarutse ku ntambara y'ubutita yamaze hafi ikinyacumi hagati ye na mugenzi we Mavado kugera Leta ya Jamaica ibyinjiyemo ikaza guhosha.

Rimwe mu ihangana hagati y'abahanzi babiri ryamaze igihe mu Isi ya muzika kandi rikaguka rikagera no mu bafana, harimo iry'abahanzi bo muri Jamaica  Vybz Kartel na Mavado.

Aba bombi ihangana ryabo mu ndirimbo ryahereye mu 2000, kugera muri za 2009 ubwo guverinoma yabyinjiragamo kugira ngo bitazabyara amakimbirane mu gihugu cyose dore abafana babo birirwaga barwana kugera no mu mashuri 

Mu kiganiro 'The Breakfast Club', Kartel yavuze ko ubu we na Mavado nta makimbirane bagifitanye, aho yemeza ko biyunze ndetse ko bibaye ngombwa banakorana indirimbo.

Uyu mugabo yavuze ko mu by'ukuri ihangana ryabo ritari iry'umuntu ku giti cye, ahubwo ko byari ukugira ngo bavugwe mu itangazamakuru kandi bagumane ubwamamare.

Ati " Twarasubizanyaga biciye mu ndirimbo. Byari umukino w'amagambo.Turabizi ko twabikoze, ariko twagira ngo dukomeze tube ab'ingirakamaro kandi dukomeze tuvugwe tube beza kuruta abandi."

Kubera uburyo ihangana ryabo ryashyamiranyaga abanyeshuri mu bigo by'amashuri, indirimbo zabo byaje gusaba ko bazihagarika ntihagire icurangwa mu kigo cy'ishuri muri Jamaica.

Mu 2009 Minisitiri w'Intebe Bruce Golding  yasabye aba bahanzi kwicara bagasenyera umugozi umwe, kuko Leta yatinyaga ko byazakura bikaba ingengabitekerezo mu rubyiruko bikazajya bizamura ihangana ryavamo n'ubwicanyi.

Kartel avuga ko ibyo bakoze byashyize umuziki wabo ku rundi rwego, ariko kandi bizamura n'umuziki wa Jamaica, gusa ko ubu ikigezweho ari ugukorera hamwe atari uguhangana.

Kuri ubu Mavado yimukiye muri Amerika ku buryo ntacyo aba ashaka gutangaza kuri iri hangana ryabo, ariko abafana banyuzamo bakazamura impaka ku bihe byabo byo gukozanyaho.

Apr 15, 2025 - 09:33

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.