
Shenseea ari guteretana na YG Marley, Filime zakozwe na AI zishobora kwegukana ibihembo muri Oscars, Swangz Avenue agiye kwambuka imipaka, Kendrick Lamar yeretse igihandure abandi muri AMAs: Avugwa mu myidagaduro
Amakuru agezweho mu Isi y'imyidagaduro muri Afurika no hirya no hino ku Isi.
Umuhanzikazi w'Umunya-Jamaica Shenseea aravugwa mu rukundo na YG Marley nyuma y'amashusho yabo yagiye hanze bari kumwe i Brookyln bishimanye ibyatumye bakekwa amababa.
Shenseea avuzwe mu rukundo nyuma y'uko mu 2022 yatangiye gukundana na London On Da Track bahuriye mu birori bya Super Bowl LVI i Los Angeles, aho kuri ubu abafana bemeza ko Shenseea yasohokanye na YG Marley kugira ngo atere ishyari London.
Ku rundi ruhande, byamaze kumenyakana ko umukinnyi wa filime w’Umunyamerika akaba n’umunyarwenya, Kevin Hart ari we uzayobora ibirori mu bihembo BET Awards 2025.
Ni mu gihe biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bizaba ku ya 9 Kamena 2025 mu nzu mberabyombi ya Peacock i Los Angeles, muri Amerika.
Ni mu gihe kandi urutonde rw'abahanzi bahatanira ibi bihembo rutarashyirwa ahagaragara, gusa abategura ibi bihembo bakaba bavuga ko ruzashyirwa hanze mu minsi mike iri imbere.
Swangz Avenue agiye kwambuka imipaka
Inzu isanzwe ifasha abahanzi yo muri Uganda Swangz Avenue, biciye mu muyobozi wayo Benon Mugumbya akaba ari nawe wayishinze, aremeza ko agiye kwagura imiryango ikajya gukorera no mu bindi bihugu.
Benon Mugumbya avuga ko ashaka ko iyi nzu igira amashami hirya no hino muri Afurika ikaba yagera no hirya no hino ku Isi, ku ikubitiro bakaba bazafungura amashami muri Kenya na Tanzania.
Iyi nzu ikaba yarafashije abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Radio&Weasel, Juliana Kanyomozi, Azawi, Winnie Nwagi, Elijah Kitaka, Vinka n'abandi.
Kendrick Lamar ayoboye abahatanye muri American Music Awards
Umuraperi Kendrick Lamar niwe uhatanye mu byiciro byinshi muri American Music Awards (AMAs) aho ahatanye mu byiciro 10 byose birimo: Album of the Year, Song of the Year, Artist of the Year n'ahandi.
Mu bandi bahatanye mu byiciro byinshi barimo Post Malone uhatanye mu byiciro umunani, Billie Eilish, Chappell Roan na Shaboozey buri umwe ahatanye mu byiciro birindwi.
Ku rundi ruhande, umuhanzi wo muri Kenya Bien-Aimé Baraza umwe mu bahoze muri Sauti Sol, yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi.
Ni ibitaramo azahera muri Amerika guhera tariki ya 14-26 Gicurasi 2025, aho azataramira mu mijyi Umunani irimo:Massachusetts, New York, Georgia, Ohio, Minnesota, Texas, na Washington.
Ni mu gihe kandi muri Nyakanga 2025 azakomereza ibitaramo bye mu Burayi aho azataramira mu bihugu biirmo: Ubufaransa, Ubudage, Ubuholandi n'Ubwongereza.
Filime zakozwe na AI zishobora kwegukana Oscars
Abategura ibihembo bya Oscars bimwe mu bikomeye muri sinema, bashyizeho amabwira mashya agamije kuzamura ubutabera n’uburinganire mu nzira yo gutora muri ibi bihembo.
Bemeza ko bamwe mu batoye bemeye ko birengagije filime zimwe na zimwe bagatora bashingiye ku gukundwa kwazo aho gutora bashingiye ku buziranenge n'ubwiza bwazo.
Usibye itegeko rishya ryerekeye kureba filime mbere yo gutora, abategura Oscars banasobanuye neza ko filime zakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) zishobora gutwara igihembo cya mbere muri ibyo bihembo.
Ibirori bitaha byo gutanga ibihembo bya Oscars ku nshuro ya 98 bizaba tariki ya 15 Werurwe 2026 kuri Dolby Theatre, Hollywood, Los Angeles.