Tanzania yakumiriye ibicuruzwa biva muri Afurika y'Epfo na Malawi

Apr 24, 2025 - 16:54
 0

Kuri uyu wa kane, umupaka usanzwe wambukiranya hagati ya Tanzaniya na Malawi wasaga n’aho utagikora nyuma y’amabwiriza yatanzwe ku bicuruzwa bimwe na bimwe byakumiriwe.

Tanzaniya yakumiriye ibicuruzwa byose bikomoka ku buhinzi biva muri Malawi na Afurika y'Epfo mu rwego rwo kugabanya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa bitumizwa hanze y’igihugu.

Minisitiri w’ubuhinzi muri Tanzaniya, Hussein Bashe, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe kandi mu rwego rwo kurengera inyungu z’abacuruzi bahuraga n’igihombo.

Gusa ku rundi ruhande, iki cyemezo gisa no kwihimura ku bihugu bimwe na bimwe byakumiriye ibicuruzwa bituruka muri iki gihugu.

Muri ibyo harimo Malawi iherutse guhagarika ifu, umuceri, tangawizi , ibitoki n'ibigori biva muri Tanzania. Minisitiri w'Ubuhinzi muri Tanzania, avuga ko byasize ingaruka nyinshi ku bacuruzi b'imbere mu gihugu.

Ntabwo ari Malawi gusa yahagarikiwe ibicuruzwa, kuko n’Igihugu cya Afurika y’Epfo nticyemerewe kunyuza ku mupaka ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bigana Tanzania. Afurika y'Epfo nayo imaze igihe yarakumiriye bimwe mu bicuruzwa biva muri Tanzania, birimo ibitoki kugirango babone isoko rihagije ryo kugurisha ibyabo.

Ubuyobozi bwa Lilongwe bwo, buvuga ko kuba Malawi yarabujije kwinjiza ibicuruzwa bimwe na bimwe biva muri Tanzania, byakozwe by’agateganyo kugirango babanze bagabanye akajagari k’uburyo ubwo bucuruzi nyambukiranyamupaka bwakorwagamo.

Apr 24, 2025 - 16:55

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.