Abakora ibikomoka ku mpu bagiye gushinga uruganda rw'inkweto z'abashinzwe umutekano
Abakora ibikomoka ku mpu bibumbiye muri Koperative yitwa Rwanda Leather Value Chain Association, bagiye gutangira gukora inkweto z'abashinzwe z'umutekano barimo ingabo,polisi na DASSO,abasekirute ndetse n'abanyerondo.
Ibi babitangaje mu nama yahuje abakora ibikomoka ku mpu bo mu bice bitandukanye by'Igihugu yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025.
Muri iyi nama yari igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abakora ibimoka ku mpu barusheho kwiteza imbere, bamwe mu bayitabiriye biyemeje ko bagiye gukora inkweto z'abashinzwe umutekano n'iz'abakora akazi ko mu biro no gushinga uruganda ruzikora.
Umuyobozi wa Rwanda Leather Value Chain Association, Kamayirese Jean d'Amour, yabwiye UKWELITIMES, ko bahisemo gutangira gukora inkweto z'abashinzwe umutekano n'iz'abakora mu biro nyuma y'uko babonye isoko.
Ati " Izo twakoze nke zarakunzwe cyane ku buryo twabonye isoko hari n'abari kuduhamagara ngo tuzibakorere barimo kompanyi zishinzwe umutekano ikindi nyuma y'uko duhuguwe n'abanyamahanga badusuye twatangiye no gukora inkweto z'abakozi bakora mu biro mu kubyaza umusaruro ibyo twigishijwe."
Yongeyeho banagiye gufungura iduka ricuruza izi nkweto z'abashinzwe umutekano.
Ati " Ubu tugiye gushyiraho iduka abantu bazajya bazisangamo kubera ko twizeye ko tugiye kujya tubona amasoko turanateganya gushinga uruganda rwazo Kandi tubyitezeho umusaruro ufatika."
Yongeyeho ko batangiye no gukora inkweto z'ishuri z'abana ndetse biteze ko bizateza imbere cyane abakora ibikomoka ku mpu.
Umuhorakeye Marie Jeanne de Chantal,ukora inkweto yavuze ko yizeye ko nibatangira kugurisha inkweto z'abashinzwe umutekano bazabona umusaruro ufatika.
Ati " Ziriya nkweto tuzitezeho byinshi ndetse tuzanabona n'isoko rigari n'ibihangano byujuje ubuziranenge ku isoko ryo mu gihugu no mu mahanga."
Yongeyeho ko ingorane bagihura nazo Ari izo kubura igishoro no kubona ibikoresho bifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi kubera ko ababibagezaho mu Rwanda uko babikeneye badagije.
Umukobwa w'imyaka 22 witwa Niyomukiza Henriette, usanzwe akora imikandara n'ibikapu, avuga ko yatangiye kwiga gukora inkweto nyuma y'uko abonye ko bagenzi be bakora inkweto z'abashinzwe umutekano batangiye kubona amasoko.
Ati " Uruganda rukora inkweto n'iduka rizicuruza mbyitezeho kwiteza imbere nk'abanarwanda no kuba twakorera hamwe ikindi nzi n'uko tuzaniteza imbere mu gukoresha ibikomoka iwacu cyane aho gukoresheje ibiva mu mahanga."
Nubwo aba bacuruzi bakora ibikomoka ku mpu bakomeje kwishyira hamwe kugira ngo biteze imbere ndetse n'igihungu muri rusange, bamwe muri bo babwiye itangazamakuru ko babazwa cyane n'uburyo n'iyo habaye amahugurwa nta mukozi wo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ujya ahakandagira.


Kinyarwanda
English
Swahili









