issa
Elon Musk yashwanye na Trump ashinga ishyaka

Jul 6, 2025 - 18:52
 0

Umuherwe Elon Musk yatangaje ishingwa ry’ishyaka rishya rya politiki yise “America Party”, ibintu bishimangira umurego uri hagati ye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse bikagaragaza ko ashaka guhangana n’ubutegetsi bw’imitwe ibiri isanzwe iyoboye igihugu.

Nubwo Musk atemerewe kwiyamamariza kuyobora Amerika kubera ko yavukiye muri Afurika y’Epfo, ntabwo aratangaza uzaba uhagarariye iryo shyaka mu matora. Nanone ntibiramenyekana niba iryo shyaka rimaze gukora ibisabwa byose n’Urwego rushinzwe Amatora (Federal Election Commission) ngo ribe ishyaka ryemewe ku mugaragaro.

Musk yatangaje iyi gahunda ku wa Gatandatu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, avuga ko “America Party izabaha ubwisanzure bwanyu,” avuga ko igihugu cyamaze kuba “ishyaka rimwe rikunda gusesagura no kurya ruswa.”

Yagize ati: “Inshuro ebyiri kuri imwe, mushaka ishyaka rishya, kandi muraribonye!” Aha yagarukaga ku matora yakoze hakoreshejwe urubuga rwe, agaragaza ko Abanyamerika benshi bananiwe n’amashyaka yombi, Abarepubulikani n’Abademokarate.

Iri tangazo rije nyuma y’ibyumweru by’ubwumvikane buke hagati ya Musk na Trump, nubwo mbere bari inshuti za hafi. Musk yari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Trump, aho yajyaga amugaragarana ku bikorwa byo kwamamaza kandi yaramuhaye miliyoni $250 ngo amufashe gusubira ku butegetsi.

Nyuma yo gutsinda amatora, Trump yashyize Musk ku mwanya wo kuyobora Departema yiswe “Doge” (Department of Government Efficiency), ifite inshingano zo kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga mu butegetsi.

Ariko ibyo byarangiriye aho muri iki gihembwe gishize ubwo Musk yeguraga ku mirimo ye mu rwego rwo kwigaragambya ku itegeko rishya ry’imisoro na politiki yo gukoresha amafaranga Perezida Trump yashyizeho, rishyirwa mu majwi n’abarishyira mu majwi ko rizongera umwenda w’igihugu hejuru ya tiriyari $3 mu myaka 10 iri imbere. Musk anavuga ko iryo tegeko nta ngingo ririmo zishyigikira ingufu zisubira cyangwa imodoka zikoresha amashanyarazi — ibintu by’ingenzi mu bucuruzi bwe.

Trump ntiyacecekeye ibyo, yagiye ku rubuga rwe rwa Truth Social avuga ko Musk ari umunyabinyoma, agira ati: “Elon ashobora kuba ari we muntu wahawe inkunga nyinshi n’ubutegetsi mu mateka… Nta nkunga, Elon yaba yarafunze ibikorwa bye agasubira muri Afurika y’Epfo.”

Perezida yongeyeho ko Doge ishobora gutangiza iperereza ku masezerano ya Leta n’inkunga zagiye zifasha ibigo bya Musk birimo Tesla, SpaceX, na Starlink.

Mu mateka, amashyaka ya gatatu mu matora ya Amerika yagiye agorwa cyane no kugira uruhare rufatika. Ishyaka rya Libertarian n’irya Green Party byigeze kumenyekana ariko ntibyigeze bigira ingufu mu matora ya perezida.

Ariko Musk we asa n’uwiyemeje gufata amajwi menshi akunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga akayashyira mu ishyaka rifatika. Ati: “Uyu munsi, America Party irashinzwe kugira ngo iha Abanyamerika amahitamo nyakuri.”

Jul 6, 2025 - 21:47