issa
Gen Muhoozi yagaragaje ko inzigo ye na Bobi Wine iva ku mwenda amurimo

Jul 17, 2025 - 08:26
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko imwe mu mpamvu zituma adacana uwaka na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ari uko yamugurije amafaranga ntiyayamwishyura.

Mu butumwa yanyujije kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Gen. Muhoozi yavuze amagambo akakaye yibasira Bobi Wine. agira ati: "Kabobi ntabwo ari Umugande, ni Umurundi. Tuzamwigishiriza Ikigande mu nzu iri munsi y’ubutaka. Mureke Kabobi ajye kwiyamamariza mu nzego z’ibanze mu gihugu akomokamo, u Burundi. Nzashyigikira ibikorwa bye byo kwiyamamaza."

Umwe mu bakurikirana Gen. Muhoozi yabajije impamvu amufitiye urwango rugaragara, amusubiza agira ati: "Hari umuntu wambajije impamvu nanga Kabobi, mwishyuza amafaranga. Reka anyishyure inguzanyo namuhaye."

Nubwo atigeze atangaza umubare nyirizina w’ayo mafaranga, bivugwa ko aba bombi bari inshuti mbere y’uko Bobi Wine yinjira muri politiki akatangira kunenga ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Mu ntangiriro za Mutarama 2025, Gen. Muhoozi yari yavuze ko we n’abandi basirikare bakuru bafashe iya mbere mu kumwinjiza muri politiki, kugira ngo bajye bamwifashisha nk’igikoresho cyo guhangana Dr. Kizza Besigye.

Icyo gihe yavuze ko umushinga bawugejeje kuri Museveni, na we akemera gutanga inkunga y’amafaranga yo kumufasha gutangira ibikorwa bya politiki.

Kuri ubu, Bobi Wine ari mu bantu bitezweho guhatana na Perezida Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2026.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Gen Muhoozi yagaragaje ko inzigo ye na Bobi Wine iva ku mwenda amurimo

Jul 17, 2025 - 08:26
Jul 17, 2025 - 08:44