issa
Gisagara: Barinubira gukoresha amazi mabi kubera imiyoboro idakora

Feb 28, 2026 - 15:36
 0

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ndora, baravuga ko basigaye bavoma amazi y'igishanga kandi mu Kagali kabo harashyizweho imiyoboro y'amazi meza ariko ikaba imaze igihe idakora.

Abatuye mu Kagari ka Cyamukuza mu Murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara,nibo bagaragaza ko babangamiwe no kutagira amazi meza bakoresha mu gihe bahawe amavomo ariko akaba adakora nkuko bigaragazwa n'abaganiriye na IZUBA TV. 

Nubwo bajya kuvoma amazi nayo mabi bakoze urugendo rurerure, aba baturage bavuga ko bahoze bavoma amazi hafi ariko ubu bamaze ukwezi batakibasha kuvoma ku mavomero abegereye.

Umwe mu baturage yagize ati "Ntabwo tubona amazi, tuvoma amazi y'ibinamba, ashobora gutera abana inzoka. Baraza bakayakora ariko bigahita bipfa ako kanya."

Uyu muturage yakomeje ati " Tumaze igihe amazi ataza. Turasaba ubufasha mudukorere ubuvugizi badukorere amazi twongere tuvome amazi meza."

 Undi muturage aragira ati "Nka rubine duturiye hashize ukwezi amazi ataza nta n'agatonyanga. Turasaba mudutunganyirize imiyoboro ijye izana amazi muri za rubine zose twe kuyabura."

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul avuga ko ikibazo cy'amazi abaturage basaba ko akorwa kizakemuka vuba.

Visi Meya Habineza yakomeje ati "Amazi barayabona mu gihe kitarenze amezi atatu kuko kubufanye na WASAC twatanze isoko na rwiyemezamirimo yarabonetse agiye gutangira imirimo, kugira ngo ibyo byari bishaje bifite ikibazo bisimbuzwe amazi ahore ahari buri gihe."

 Uretse ikibazo cy'amazi meza gihangayikishije abatuye mu Kagari ka Cyamukuzo banifuza guhabwa amashanyazi kuko hari aho ataragezwa.

Feb 28, 2026 - 15:43