RDC: Kiliziya Gatolika yasabye abanyapolitiki guhitamo amahoro kuruta intambara
Tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, ni umunsi abakirisitu ku Isi yose bizihizaho ivuka rya Yezu, akaba ari umunsi Kiliziya Gatolika by'umwihariko ifata nk'umunsi ukomeye cyane kuko ari umunsi imbaga nyamwinshi iba yakoranye biteguye kumva ubutumwa bwiza bw'imana n'ubwa Kiliziya by'umwihariko. Muri Repubulika ya Demokalasi ya Congo ni igihugu Kiliziya Gatolika ifitemo ijambo rikomeye na cyane ko ifiteyo abayoboke benshi kurusha andi madini yose.
Mu misa yo kwizihiza ivuka rya Yezu Kristu yabaye ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025 muri Katederali Notre-Dame du Congo, Karidinali Ambongo yibukije abakirisitu n’abayobozi ko Yezu, Emmanuel Imana irikumwe natwe, ari Umwami w’amahoro, bityo agasaba buri wese guhitamo amahoro aho guhitamo intambara.
Yagize ati “Kubera ko Imana iri kumwe natwe ari Umwami w’amahoro, iduhamagarira kwinjira mu isezerano nyakuri ry’amahoro no kubana neza. Ni yo mpamvu nsaba n’ingingo zose: abanyapolitiki n’abagize sosiyete, muhitemo amahoro, muhagarike intambara. Kwizihiza ivuka rya Yezu ni ukwemera ko umwijima w’ihohoterwa n’akarengane utazagira ijambo rya nyuma. Kwizihiza Noheli tudahinduye imitima yacu ngo ihitemo amahoro n’ubutabera, ni uguhemukira icyo ivuze.”
Nubwo yagaragaje ko uko igihugu gihagaze mu rwego rw’umutekano n’ubutabazi ari “ibiteye inkeke bikabije”, Karidinali Ambongo yifuje kugeza ku baturage ubutumwa bw’icyizere, ashingiye ku nyandiko ntagatifu zivuga ku ivuka rya Yezu Kristu. Yagaragaje ko nubwo igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye, icyizere cy’ejo hazaza heza kitazima.
Ku rwego mpuzamahanga, ifatwa rya Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025 ryatumye amahanga arushaho kwinjira muri iki kibazo. Hashyizweho inzira ebyiri z’ingenzi zigamije kugabanya umwuka w’intambara: amasezerano ya Washington yasinywe hagati ya Kinshasa na Kigali ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’inzira ya Doha iyobowe na Leta ya Qatar, ihuza Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23.
Nubwo izo nzira zose zigamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano, ijwi rya Kiliziya ryagaragaje ko amahoro nyakuri atazagerwaho hatabayeho guhinduka kw’imitima, kubaha ubuzima bw’abasivili no gushyira imbere inyungu rusange z’abaturage ba Congo.


Kinyarwanda
English
Swahili









