Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zavuye abagororwa
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique, zikorera i Bria, zavuye abagororwa bo mu gororero rya Bria, mu rwego rwo gutabara abasivile no gufasha mu mibereho myiza.
Ni igigikorwa cyakozwe n’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Battle Group 8) ku bufatanye n’itsinda ry’Ibitaro byo ku rwego rwa Kabiri by’u Rwanda. Cyari kigamije gukemura ibibazo by’ubuzima ku bagororwa, hatangwa serivisi zitandukanye zirimo kuvura indwara z’imbere mu mubiri, kwita ku buzima bw’abagore, kuvura amenyo, ndetse n’izindi serivisi z’ubuvuzi zikenewe.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle; Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Col Dr. Christian Mukwesi; ndetse n’Umuyobozi wa Rwanda Battle Group 8, Lt Col David Ngabonziza.
Umuyobozi w’Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle, yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA n’ingabo z’u Rwanda kubera ki gikorwa.
Yavuze ko MINUSCA ari umufatanyabikorwa umaze igihe kandi wizewe mu bikorwa bitandukanye by’inkunga, anashimangira ko iki gikorwa cy’ubuvuzi ari urugero rwiza rw’ubufatanye bukomeye, anagaragaza ko imbogamizi abagororwa bahura na zo mu kubona serivisi z’ubuvuzi, zijyanye n’ibura ry’imiti.
Yagize ati “Iyo abagororwa barwaye, tubajyana ku bitaro bakandikirwa imiti, ariko rimwe na rimwe kuyibona bikunda kugorana. Ni yo mpamvu ari byiza cyane kuba abasirikare b’u Rwanda bari muri MINUSCA baje gutanga ubuvuzi ku buntu ku bagororwa.”
Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Col Dr. Christian Mukwesi, we yavuze ko iki gikorwa cyashingiye ku ihame ry’ingenzi ry’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ryo gutabara abasivile.
Yagize ati “Iki gikorwa cyo gutanga ubuvuzi mu igororero rya Bria kigaragaza ubushake bwacu bwo kutita gusa ku mutekano, ahubwo no kwita ku mibereho myiza y’abasivile, agaciro n’uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu. Ubuzima ni uburenganzira bwa bose, si amahirwe yihariye. Mu gutanga ubuvuzi ku buntu, inama n’ingamba zo kwirinda indwara ku bagororwa, turongera gushimangira ko ubuzima bwa buri muntu bufite agaciro kandi bukwiye kwitabwaho.”


Kinyarwanda
English
Swahili









