issa
U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Kenya mu mikino ya FIFA Series 2026

Feb 25, 2026 - 10:09
 0

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, yemeje ingengabihe y’imikino ya FIFA Series 2026, iteganyijwe kuzabera mu gihe cy’imikino ya Gishuti izaba mu kwezi kwa Werurwe no muri Mata 2026.

U Rwanda ruri mu bihugu bizakira iyi mikino, kimwe na Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, New Zealand, Puerto Rico na Uzbekistan.

FIFA Series yemejwe n’Inama Nkuru ya FIFA mu Ukuboza 2022, kandi ijyanye n’Intego za FIFA mu guteza imbere umupira w’amaguru ku rwego rw’Isi hagati ya 2023 na 2027.

Intego yayo ni ugufasha amakipe y’ibihugu gukina imikino ya gishuti mpuzamahanga hagati y’amashyirahamwe aturuka mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru atandukanye, ubusanzwe atajya ahura, bityo bikazamura iterambere ry’umupira haba mu kibuga no hanze yacyo.

Mu mwaka wa 2026, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 48 y’ibihugu, ahagarariye hafi kimwe cya kane cy’amashyirahamwe 211 agize FIFA, akazahatanira mu matsinda 12 agizwe n’amakipe ane ane.

Ibihugu 11 bigize FIFA ni byo bizakira iri rushanwa, aho u Rwanda ruzakira amatsinda abiri. Amatsinda icyenda azaba arimo amakipe y’abagabo, naho atatu abe arimo amakipe y’abagore, kandi amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yose uko ari atandatu azaba ahagarariwe.

Itsinda rya mbere rizaba riri mu Rwanda rizaba rikinira kuri Stade Amahoro i Kigali, aho u Rwanda, Kenya, Grenada na Estonia ari yo azaba agize iri tsinda.

Ku rundi ruhande, itsinda rya kabiri rizaba riri mu Rwanda rizaba rigizwe na Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania, imikino ikazabera kuri Kigali Pelé Stadium.

FIFA Series ihuza amakipe afite urwego rutandukanye mu marushanwa, kuva ku makipe asanzwe amenyerewe ku rwego mpuzamahanga kugeza ku bihugu bikizamuka mu mupira w’amaguru. Ibi bishimangira intego ya FIFA yo guteza imbere umupira w’amaguru ku buryo burambye kandi budaheza.

Imikino yose ya FIFA Series 2026 izatambuka ku mateleviziyo no ku mbuga zitandukanye ku rwego mpuzamahanga, bitume abafana ku Isi yose bayireba kandi bigaragaze amakipe yitabiriye. Iyi mikino biteganyijwe ko izaba hagati ya tariki 23 na 31 Werurwe 2026. 

Nubwo imikino yose ari iya gishuti mpuzamahanga, Amashyirahamwe yitabiriye yemeye uburyo butandukanye bwo gukina: haba gukina 1/2 cy’irangiza n’umukino wa nyuma, cyangwa gukina imikino yateguwe mbere.

Umukino wose uzarangira amakipe anganya, uzahita ujya mu gutera penaliti hatabayeho iminota y’inyongera. Muri buri tsinda, hatitawe ku buryo bwo gukina, hazaboneka igihugu kimwe kizaba kiyoboye andi. FIFA yemeje ubu buryo bwashyizweho n’abitabiriye, kuko butuma imikino irushaho guhangana, igashimisha abafana kandi igatanga amahirwe akomeye ku makipe yose.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Kenya mu mikino ya FIFA Series 2026

Feb 25, 2026 - 10:09
Feb 25, 2026 - 10:15