Umukino wa Kiyovu Sports na Marine FC wasubitswe bwa kabiri
Umukino w'umunsi wa 21 wa Shampiyona wagombaga guhuza Kiyovu Sports na Marine FC ntabwo ukibaye.
Ni umukino wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026. Wari umukino w'umunsi wa 21 wa Shampiyona y'u Rwanda wari wimuwe ukurwa ku wa kabiri tariki 24 ushyirwa kuri uyu wa Gatatu.
Ku wa mbere tariki 23 Gashyantare 2026, nibwo Rwanda Premier league ishinzwe imitegurire ya Shampiyona y'u Rwanda, yatangaje ko uyu mukino hagati ya Kiyovu Sports na Marine FC ugomba kwimurwa ukava ku wa kabiri ugashyirwa ku wa Gatatu.
Icyateye izi mpinduka ni uko muri Kigali Pele Stadium harimo gukorwa isuzumwa na FIFA ry'iminsi ibiri hitegurwa imikino ya FIFA Series 2026, igomba gutangira muri Werurwe uyu mwaka. Rwanda Premier league ikimara kumenyeshwa ibi nayo yahise imenyesha aya makipe ko kubera impamvu zitunguranye umukino urimurwa.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko Marine FC yamenyeshejwe, yamaze gutumiza imodoka igomba kubatwara ibavana mu karere ka Rubavu baje hano i Kigali. Marine FC ubusanzwe iyo iri bujye gukina i Kigali, iza mbere ikarara kugira ngo ibashe kwitegura neza.
Iyo ni imwe mu mpamvu Marine FC yatanze igaragaza ko itishimiye uku guhinduka k'umukino. Ariko kandi twamenye ko Marine FC yamenyesheje Rwanda Premier league ko mu kubamenyesha nta masaha 48 ari hagati y'igihe babibwiwe n'igihe umukino uzabera nyirizina, bityo bitakunda ko umukino uba.
Rwanda Premier league ikimara kubona izi mpamvu Marine FC yatanze yahise yoroshya ibintu ifata umwanzuro ko uyu mukino wayo na Kiyovu Sports isubikwa nanone.
Mu itangazo Rwanda Premier league yashyize ahagaragara mu ijoro ryacyeye tariki 24 Gashyantare 2026, yatangaje ko uyu mukino usubitswe ndetse ko uzashakirwa undi munsi mwiza ushyirwaho.
Kiyovu Sports na Marine FC zagombaga gukina uyu mukino kuri uyu wa Gatatu Saa Sita n'igice z'amanwa kuri Kigali Pele Stadium, mbere y'umukino ugomba guhuza Rayon Sports na Al Hilal SC uratangira Saa Cyenda z'amanwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









