APR BBC ntabwo izitabira BAL kubera ibibazo bya Politike
Ikipe y’ingabo z’igihugu z’u Rwanda ya Basketball, APR BBC, ntabwo izitabira imikino nyafurika y’amakipe yitwaye neza mu bihugu byayo itegurwa na NBA kubera ibibazo bya Politike.
Ni imikino APR BBC yari iteganyije kwitabira izakinwa hagati ya tariki 27 Werurwe kugeza 5 Mata 2026, ariko ikaba yamaze guhagarikwa kubera bibazo bya Politike biri hagati y’u Rwanda na Amerika.
Ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026, nibwo hasakaye amakuru avuga ko ikipe ya APR BBC itazitabira imikino ya BAL Africa imaze gukundwa n’abatari bacye bitewe n’ishyaka ndetse n’imbaraga amakipe ayitabira aba afite.
Nkuko tubikesha X-Ball Africa isanzwe itangaza amakuru ajyanye na BAL cyane, yemeje ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Amerika, byatumye APR BBC itazitabira BAL kuko iterwa inkunga n’ingabo z’igihugu kandi iyi BAL ikaba itegurwa ikanashorwamo imari na Shampiyona ya Basketball y’Amerika, NBA.
Ku itariki 3 werurwe 2026, nibwo igihugu cya Amerika cyafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bakuru aho bavuga ko ingabo z’u Rwanda zifasha M23 mu buryo butaziguye bemeza ko ubwo bufasha burenga ku masezerano y'amahoro u Rwanda na DRC byashyizeho umukono i Washington DC ku itariki ya 4 Ukuboza muri 2025.
Amerika nyuma yo gufatira ibihano Ingabo z’u Rwanda byahise bigira n’ingaruka ku ikipe ya APR BBC iterwa inkunga n’ingabo z’u Rwanda.
Amakuru twamenye ni uko n’abakinnyi ba APR BBC bari bari mu myiteguro ya nyuma iberekeza muri Afurika y’epfo, bamaze kumenyeshwa ko batazitabira iyi mikino, ibintu byabababaje cyane kuko ikipe yagaragazaga imbaraga zidasanzwe bitewe n’intwaro zongewemo zagomba kubafasha.
APR BBC iheruka kongeramo abakinnyi batandukanye kandi bakomeye. Umwe mu bagarutsweho cyane ni Quinn Cook wakinnye muri Los Angeles Lakers ikina NBA. Abandi bakinnyi barimo Mangok Mathiang, Madut Akec, Leonard Craig Randall na Teafale Lenard Jr.
BAL Africa igiye kuba ku nshuro ya 6 aho ikipe ya APR BBC yari mu gice cy’iburasirazuba kizakinira i Johannesburg muri Afurika y’epfo. Iyi kipe yari iri kumwe na Al Ahly SC ya Libya, Dar City, Nairobi City Thunder, ndetse na Petro de Luanda. Kugeza ubu ntiharafatwa umwanzuro w’ikipe izasohokera u Rwanda isimbuye APR BBC ariko amakuru menshi arahereza amahirwe REG BBC.


Kinyarwanda
English
Swahili









