issa
Uko Eddy Muramyi yakiriye agakiza mu bitaro

Mar 12, 2026 - 10:38
 0

Buri muhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana agira inkuru ye yihariye y'uburyo yahuye na Yesu, kuva ubwo agatangira kuvuga inkuru nziza biciye mu ndirimbo. Kuri Eddy Muramyi, ubuntu bw'Imana bwamusanze mu bitaro abaganga bamubwiye ko agomba gucibwa amaguru kugirango akire kanseri.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Eddy Muramyi yahishuye ko hari igihe yarwaye abaganga babura indwara. Noneho rero yari yarageze mu bitaro bikomeye byose byo mu Rwanda ariko gukira byaranze.

Ubwo yari mu bitaro bikuru bya gisirikare by’I Kanombe,yari aryamye ku gitanda cy’abarwayi. Hari abari baramubwiye ko arwaye kanseri igishoboka ari uko yacibwa amaguru yose kugirango kanseri itagera ku mubiri wose.

Se umubyara ni umupasiteri. Yahakaniye abaganga ababwira ko niba bisaba guca amaguru y’umwana we babyihorera akazamushyingura afite ingingo zose z’umubiri. Ati”Papa arizera cyane. Yahakaniye abaganga ababwira ko azanshyingura mfite amaguru nta mpamvu yo guca amaguru yanjye”.

Mu kiganiro na ISHUSHO TV Eddy Muramyi yavuze ko byasaga n’ibyarangiye ategereje urupfu. Ati”Abaganga baransezereye ngo gupfira mu rugo kuko bari barananiwe!”

Yagize ati”Icyo gihe ndi mu gitanda nabonye umuntu wambaye ikote ry’umukara arambwira ngo ndagukijije. Kuva ubwo uwo muntu yahise agenda noneho ndakira ndahaguruka mva ku gitanda. Papa yashatse Fanta ya Cocacola arayimpa noneho numva ngarutsemo”. Kuva ubwo nahise nakira agakize numvaga ko Yesu akora kuko yaranyiyeretse igihe ubuzima bwari buncitse. Eddy Muramyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mar 12, 2026 - 11:37