APR FC yashotoye Mukura VS mbere yo guhura mu mukino wa Shampiyona
Ikipe ya APR FC mbere yo guhura na Mukura Victory Sports, yagaragaje ko izajya i Huye kurusha Mukura VS atari ukwitabira gusa uyu mukino.
Ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2026, nibwo ikipe ya APR FC izakina na Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino utoroshye cyane ndetse ukomeje kuvugisha abantu benshi.
Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindwa umukino uheruka w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda na Etincelles FC ibitego 2-1, byababaje abakunzi benshi ba APR FC ndetse n’abayobozi batandukanye b’iyi kipe ariko iza guhita itanga ubutumwa ubwo yatsindaga Etincelles FC ibitego 3-1 mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro.
APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko izajya gukina na Mukura Victory Sports atari ukwitabira gusa ahubwo ari ukujyayo bagiye kurusha Mukura Victory Sports. Yagize iti " Ku wa Gatandatu kuri Kamena ntabwo tuzaba twitabiriye gusa, ahubwo tuzaba tugiye kurusha Mukura Victory Sports." Ubu butumwa APR FC yabuherekeresheje ifoto ya Ishimwe Abdoul uheruka kuva muri Mukura Victory Sports mu buryo bwababaje abakunzi b’iyi kipe.
Ku rundi ruhande ikipe ya Mukura Victory Sports nayo igaragaza ko yiteguye uyu mukino neza cyane ndetse amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwizeye intsinzi imbere ya APR FC nubwo nayo yakaniye cyane. Uyu mukino APR FC niyo izawakira kuri Sitade Kamena, utangire ku isaha ya saa Cyenda z’Amanwa.
Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi ikipe ya Mukura Victory Sports yatsinze APR FC igitego 1-0 nawo wabereye i Huye. Mukura VS iheruka gutsinda Al Merrikh SC naho APR FC yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 2-1.

Kinyarwanda
English
Swahili









