Aliko Dangote agiye kwagurira ubucuruzi muri Kenya
Umukire wa mbere muri Afurika Aliko Dangote yatangaje ko mu minsi iri imbere azatangiza uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli muri kimwe mu bihugu byo muri Afurika y'i Burasirazuba.
Ni uruganda ruzatangira rutangijwe na sosiyete ye yitwa Dangote Group isanzwe itunganya ibikomoka kuri Peteroli muri Nigeria.
Ibihugu birimo Kenya na Tanzania nibyo biri ku isonga mu kuzatangirizwamo urwo ruganda. Dangote Group itunganya utugunguru 650,000 buri munsi.
Aliko Dangote yabitangarije mu nama yitwa'The Africa we Build Summit' Dangote yavuze ko ibiganiro n'ibihugu byo mu karere bikomeje kugirango harebwe igihugu cyakubakwamo urwo ruganda.
Ibindi bihugu birimo Uganda, Sudan y'Epfo, Congo, nabyo biri mu biganiro na Dangote Group.
Mu gihe uru ruganda rwaba rwubatswe ibihugu byo mu karere bizabasha guhahirana dore ko basanzwe bakoresha peteroli iva mu Bushinwa.
Igihe rwaba rwubatswe, ruzaba rutanga ikigero kingana n'ikorerwa muri Nigeria. Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzamara imyaka hagati y'ine n'itanu kugirango rube rurangiye kubakwa.

Kinyarwanda
English
Swahili









