The Weeknd yinjije miliyali 435 Frw
The Weeknd yaje imbere ku rutonde rw'abahanzi 50 binjije amafaranga menshi nkuko Forbes Magazine yabyanditse. Uyu muhanzi yinjije miliyali 435 Frw mu bitaramo yakoze by'uruhererekane bizasozwa muri Nyakanga 2026.
Umuhanzi wo muri Canada The Weeknd yashyizwe ku rutonde rw’abanyamuziki bari bahenze mu 2025. Uyu muhanzi yaje kuri urwo rutonde rw’abahanzi 50 bari bahenze cyane mu 2025 bitewe n’uruhererekane rw’ibitaramo yise’ After Hours Til Dawn Tour’ byatangiye ku itariki 14 Nyakanga 2022 bikazarangira ku itariki 05 Ugushyingo 2026.
The Weeknd ibyo bitaramo byamwinjirije miliyoni $298 asaga miliyali 435 Frw. Ni we muhanzi wari uhenze cyane muri uwo mwaka. Mu gihe ibyo bitaramo atarabirangiza, ategerejwe gutaramira muri stade de France amajoro ane. Guhera ku itariki 8 kugeza ku itariki 11 Nyakanga 2026. Mu 2025 The Weeknd yashyize hanze album yise’Hurry Up Tomorrow’ yamaze ibyumweru 52 kuri Billboard Hot 200 no ku rutonde rw’imizingo yumviswe cyane mu cyiciro cya R&B/Hip-Hop.

Kinyarwanda
English
Swahili








