Amber Rose yatamaje Kanye West ku myambarire y'abakunzi be

Mar 7, 2025 - 09:57
 0

Amber Rose wabaye umukunzi wa Kanye West yahishuye ko uyu mugabo ari we uhitiramo imyambaro umugore we Bianca Censori ikunze guteza impaka mu itangazamakuru kuko nawe yamuhitiragamo.

Umunyamidelikazi w'umunyamerika, Amber Rose, yahishuye ko Kanye West ahatiriza umukobwa wese bakundana kwambara ubusa kuko aba ashaka ko abandi bagabo bamwifuza.

Yavuze ko nawe ubwo bakundanaga kuva mu 2008 kugeza 2010, yamuhatiraga kwambara iyo myenda, ariko mu gihe batari kumwe akambara akikwiza.

Yavuze ko kandi yamutegekaga kwambara iyo myambaro nawe akabyemera kuko yari umwana, kandi abona ntacyo bitwaye.

Amber Rose ubwo yari mu kiganiro 'Club Shay Shay' n'umunyamakuru Shannon Sharpe, yavuze ko abantu bose bakundanye na Kanye West yaba we, Kim na Bianca bose bambaraga uko ashaka.

Ati " Akunda iyo abandi bagabo bari kureba umugore we bakamwifuza. Kanye West niwe utegeka Bianca Censori uko yambara kubera iyo mpamvu. Kandi niko byari bimeze no kuri Kim."

Avuga ku mpamvu yemeraga kwambara uko Kanye West ashaka, ati "Nambaraga uko ashaka kuko nari umwana.  Ni gute nari kumuhakanira kandi nari umwana? Numvaga nta kibazo kirimo kuba yangurira iyo myenda."

Inshuro nyinshi abantu bakunze gushinja uyu muraperi kwambika Bianca ubusa, ariko nanone nawe yakunze kubikana avuga ko atajya amuhitiramo.

Umber Rose avuga ko Kanye West ari we utegeka abakunzi be uko bambara

Umber Rose avuga ko agikundana na Ye nawe yamutegekaga uko yambara

Umber Rose ubwo yari mu munyenga w'urukundo na Ye

Mar 7, 2025 - 10:20

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.