Amarira, ikiniga n'agahinda byari byose mu rubanza rwa Moses Turahirwa
Moses Turahirwa yaburanye ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mu marira n'agahinda yuzuye ikiniga ku buryo kwiregura byamunaniye abanza kurira.
Turahirwa Moses washinze Moshions; inzu ihanga imyambaro yitabye urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro aburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku cyaha akurikiranyweho cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu gitondo cyo ku itariki 6 Gicurasi 2025 Moses Turahirwa yagejejwe imbere y'urukiko. Bamuzinduye iya rubika dore ko utahageze mbere ya saa moya atabonye uko yaje.
Urebye mu ntanzi z'urukiko hari huzuye abanyamakuru b'imbere mu gihugu n'abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga. Ni cyo kimwe n'abakoresha imiyoboro ya YouTube bari babukereye bashaka inkuru.
Kwinjira mu ifasi y'urukiko mbere ya saa tatu byari bibijijwe ndetse hashyizweho abapolisi babwira abantu ko kwinjira mbere ya saa tatu bitemewe.
Niko byagenze twategereje iyo saha kuko nta yandi mahitamo twari dufite. Isaha twahawe igeze twinjiye mu ifasi y'urukiko ariko tubuzwa kwinjira mu cyumba cy'iburana.
Twategereje ko duhabwa uburenganzira bityo turinjira. Ntabwo umutekano wari uhari usanzwe kandi ntiwamenya impamvu wari wakajijwe.
Moses Turahirwa yari yambaye inkweto y'umukara, ipantalo y'umukara, ishati itukura n'agapfukamunwa kamufashije kwirinda abamubona.Yabanje kwicara wenyine kera kabaye umunyamategeko umwunganira aramusanga.
Inteko iburanisha yari igizwe n'abacamanza babiri , ku rundi ruhande ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na babiri.
Uko urubanza rwagenze
9:28 Uyoboye inteko iburanisha yasomye imyirondoro ya Moses Turahirwa . Yahise ahamagara Moses Turahirwa n'umwunganira begera imbere. Umwanganira ntabwo azi ikinyarwanda yari yitwaje umusemuzi witwa Batete Françoise.
Kugeza ubwo Moses Turahirwa n'umwunganira bahamagarwaga nta muntu n'umwe wari uzi ko yiyambaje umunyamategeko utavuga ikinyarwanda.
Moses Turahirwa yabonye izuba ku itariki 13 Werurwe 1991 avukira I Nyamasheke mu ntara y'i Burengerazuba. Umwirondoro umaze gusomwa yemeye ko ari we.
Arashinjwa gufatanwa urumogi no kurunywa. Yafatanywe udupfunyika 13. Moses Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha urumogi icyakora ahakana ko atafatanywe urumogi rungana n'udupfunyika 13. Yasobanuye ko yatanze amagarama 2 y'urumogi rwa Hybrid.
9:36 Ubushinjacyaha bwahawe umwanya
Umushinjacyaha yasobanuye ko umwunganizi wa Moses Turahirwa yabanza akagira ibyo asobanura. Habayeho imbogamizi y'ugomba gusemura ibyari kuvugwa n'uwunganira Turahirwa Moses yari atarahagera.
Inyito y'icyaha yahindutse; Umushinjacyaha yakosoye inyito yari yakoreshejwe ku cyaha akurikiranyweho asobanura ko ashinjwa gutunda, kubika no gufatanwa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw'urumogi.
Ubugenzacyaha bwasatse urugo rwa Moses Turahirwa bamusangana udupfunyika 13 tw'urumogi. Yasanzwemo igipimo cya 146mg nyamara umuntu muzima ntagomba kurenza 0.20mg.
Gutunda urumogi
Mu iperereza ryakozwe basanze ashobora kuba akura urumogi muri Kenya ku buryo yaba arucuruza. Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko akwiriye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma asabirwa gufungwa.
Moses Turahirwa yemereye ubugenzacyaha ko akura urumogi muri Kenya akaba arunywa.
Hiyongereyeho ibisobanuro bishimangira ko hari inyandiko mvugo irimo ko mu isaka hafashwe udupfunyika 13 ndetse n'abatangabuhamya basinye kuri izo nyandiko.
Hari kopi y'urubanza rwaburanishirijwe I Nyarugenge ku cyaha cyo gukoresha urumogi akatirwa imyaka itatu n'amezi atandatu nubwo ategereje kuzajurira.
Ubushinjacyaha bufite impungenge ko adafunzwe yabangamira iperereza kandi ko ashobora kuba acuruza urumogi.
9:54 Moses Turahirwa yaturitse ararira
Moses Turahirwa umwanya we ugezweho ngo yiregure yarize arahogora. Byabaye ngombwa ko umucamanza afata inshingano za kibyeyi aramuhoza. Ati" Nta n'amazi mwamuzaniye? Nta muntu wo mu miryango we waje kumva urubanza rwe? Moses humura mbwira ndahari!"
Abari mu cyumba cy'iburana bagize agahinda ko kubona Moses Turahirwa aririra mu rukiko. Yashize amanga araburana asobanura ko yabyukijwe mu gicuku , urugi ruricwa arahuruza.
Yavuze ko yabanje gukeka ko ari abagizi ba nabi baje kumugirira nabi nk'uko byari byarabaye hambere.
Ati"Nanywaga Cannabis iva muri Kenya, yari amagarama abiri kandi nayashyikirije umupolisi. Impamvu nkoresha urumogi ni uburwayi no kugerageza kwifasha mu gahinda gakabije. Mu bashakashatsi nakoze nasanze imiti myinshi hakoreshwa Cannabis".
Moses Turahirwa yatakambiye urukiko asobanura ko ari gushaka uko yareka burundu urumogi. Ku cyaha cyo gutunda urumogi yasobanuye ko atari ugutunda ahubwo mu ngendo akora ashaka ubwoko bwa Cannabis bwamuvura , yerekeje muri Kenya agura urwo rumogi kuko mu Rwanda nta rumogi rwamuvura ruhari.
Umucamanza yabajije niba hari itandukaniro ku rumogi rwa Kenya n'urwo mu Rwanda undi asubiza atazuyaje ko n'iyo warwitegereza ubona itandukaniro.
Icyaha cyo kubika urumogi
Moses Turahirwa yasobanuye ko ubwo yafatwaga atari ameze neza kandi ko yabonanye n'abaganga ku buryo nta rumogi abika. Raporo y'isaka ntabwo yayemeye kuko ntabwo yabonye asakwa.
Yasobanuye ko iyo nyandiko n'abatangabuhamya ntabyo azi nubwo yayisinyeho. We yemera ko yatanze ku bushake urumogi yari asigaranye. Mu ijoro yafatiwemo hafashwe ifoto yerekana urumogi yari afite ku buryo ibyabaye nyuma atabizi.
Moses Turahirwa yasabye imbabazi urukiko anahishura ko ari kwitabwaho n'abaganga mu nzira zo kureka urumogi. Yanyuzagamo amarira akaba menshi. Yasabye imbabazi Imana, Igihugu, inshuti n'umuryango.
Yijeje urukiko ko asubikiwe igihano yajya atanga ibipimo byerekana igipimo cy'urumogi mu maraso. Yanavuze ko ari mu nzira zo kureka burundu urumogi.
Yari afite gahunda yo kujya kwivuriza muri Amerika ibijyanye no gukoresha urumogi. Umuganga wo muri RBC yaramupimye afata ibipimo byazifashishwa mu gihe yaba ikenewe.
Umwunganizi ntabwo yarushije Moses Turahirwa ibisobanuro
Umwunganizi yasobanuye ko umukiriya we atigeze atunda ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw'urumogi kuko yavanaga muri Kenya urumogi ruke rwo kunywa kubera uburwayi.
Ku nyandiko yasinyeho, umwunganizi yavuze ko atabisinye ku bushake ahubwo yasinye aho bamweretse akaba atari azi ibyo asinya.
Umucamanza yabajije niba hari imbaraga z'umurengera zakoreshejwe ngo asinye noneho umunyamategeko avuga ko uwo yunganira nta yandi mahitamo yari afite usibye gusinya.
Umunyamategeko wa Moses Turahirwa yasabye ko uwo yunganira atahabwa iminsi 30 y'agateganyo kuko afite gahunda yo kujya kwivuriza muri Amerika.
Ku rugero w'urumogi rwafashwe hari ifoto yafashwe ariko ntabwo ubugenzacyaha bwayishyize muri dosiye ku buryo bigoye kwemera ibivugwa n'ubushinjacyaha.
Umushinjacyaha yasobanuye ko gutunda urumogi bitajyana n'ingano kuko itegeko ntabwo ryerekana ikigero cy'urumogi rutundwa.
Yanakebuye Moses Turahirwa ko inzego za Leta zidatunga urumogi bityo iyo mvugo y'uko atafatanywe udupfunyika 13 yayikosora.
Ubushinjacyaha bwasabye ko yafungwa by'agateganyo kuko yakoze insubiracyaha mu mezi atageze kuri atanu. Ikindi ubwo yahamwaga no gukoresha urumogi ntafate ingamba , ubushinjacyaha buvuga ko adateze kuzisubiraho.
Kuba Moses Turahirwa asaba kujya kwivuriza muri Amerika si impamvu ifatika kuko gereza zo mu Rwanda zifite abaganga n'abahanga bazamwitaho kandi ko gufungwa byamufasha gucika ku rumogi no kwikosora.
Umwunganizi yavuze ko Moses Turahirwa aramutse afunzwe byamutera ihungabana kandi ko yifuza kujya kwicuza. Yongeyeho ko ari umuhangamideri ku buryo afitiye runini sosiyete nyarwanda.
Ubushinjacyaha bwavuze ko niba Moses Turahirwa afite uburwayi bwo mutwe yakabaye yarabigaragaje mu nyandiko. Iyo ngingo bwasabye ko iyo mvugo mu rukiko yarekwa gukoreshwa, bitewe n'uko nta raporo ya muganga ibyerekana.
Ubushinjacyaha bwasabye Moses Turahirwa kureka kujijisha abantu kubera ko ubugenzacyaha nta nyungu bufite bwo kumufunga kuko urubanza rwabereye mu ruhame.
Ubugenzacyaha bwashimiye Moses Turahirwa watanze amakuru mu iburana ko hari ibindi byaha yakoze.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwandika ibyo bindi yiyemereye.
Ku mpamvu yo kuba afite ibikorwa biteza imbere igihugu bitamuha ububasha bwo gukora ibyo ashaka.
Umushinjacyaha yavuze ko uwunganira Moses Turahirwa atasomye neza dosiye y'umukiriya we kuko harimo inyandiko zo kumuta muri yombi, inyandiko zasinyweho n'abo mu nzego z'ibanze zerekana uburyo yafashwe.
Umwanzuro w'urubanza uzasomwa ku itariki ya 09 Gicurasi 2025.
Itegeko rivuga iki ku muntu ukoresha urumogi?
Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Numero 01/MOH/2019 ryo ku wa 4 Werurwe 2019 rigena urutonde rw’ibiyobwabwengenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu cyiciro cya mbere cy’ibiyobyabwenge bihambaye, bityo ngo uhamijwe icyaha cyo gukora, guhinga, kubika, no gutunda urumogi arukwirakwiza muri sosiyete ahanishwa igifungo cya burundu.
Iri teka rya Minisitiri w’Ubuzima rigaragaza ko Ibiyobyabwenge, urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, ibyifashishwa mu ikora ry’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe bifatwa nk’ibiyobyabwenge bishyizwe mu byiciro bitatu (3) bikurikira:
Ibiyobyabwenge Bihambaye, Ibiyobyabwenge Bikomeye, Ibiyobyabwenge Byoroheje. Icyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye kikaba kigizwe n’ibi biyobyabwenge bikurikira: Kokayine, Heroyine, Urumogi na Mugo.
Turahirwa Moses yemeye icyaha


Kinyarwanda
English
Swahili









