issa
Timbaland yasinyishije umuhanzikazi wa AI, Rema na Tems kuri album nshya, Gyakie yashyizwe ku rutonde rwa Forbes (Avugwa hanze)

Jun 10, 2025 - 10:06
 0

Rema ubwo yari mu gitaramo muri O2 Arena yabwiye ibihumbi 20 byari byaje kumureba ko batozongera kumubona mbere y’imyaka itatu bitewe nuko agiye gutegura indi album.

Mu mashusho yacishije ku rubuga rwa TikTok, Priscilla Ojo yashimiye Juma Jux wamukoreye ubukwe bwiza anahishura ko bwatwaye miliyoni y’amanayira.

Umubyeyi wa Priscilla Ojo yiyamye Mange Kimambi wabeshye ko Leta ya Tanzania yateye inkunga ubukwe bwabo nyamara, Iyabo Ojo yavuze ko umukobwa we yakorewe ubukwe buhenze binyuze ku bufatanye bw’abo mu muryango we dore ko muri Nigeria bafite umuco wo gukora ubukwe buhenze biriye bakimara. 

 TG Omori yamaze imyaka itanu akorera ubusa

Umuhanga mu gutunganya amashusho muri Nigeria, TG Omori yahishuye ko nubwo abantu bari bazi ko afata amashusho y’indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare ariko yamaze imyaka itanu akora ako kazi adahembwa kugeza mu 2023.

 Yanavuze ko iyo myaka yose yikoragamo kugirango abashe gufata amashusho meza.

Mu 2023 nibwo Davido yigeze kubwira Beats Fm ikorera I Lagos ko yigeze kwishyura miliyoni 100 z’amanayira TG Omori kugirango akore amashusho ya’Jowo’. Kuva ubwo rero itara ryatangiye kwaka uyu mugabo atangira gukirigita ku manayira.

Album ya Falz ivuga ku busambo bw’abayobozi b’Afurika

Umuraperi ubifatanye no gukina filime, Falz yasobanuye ko Album yise ‘The Feast’ ivuga ku buzima bushaririye abanyafurika bacamo n’uburyo abayobozi ba bimwe mu bihugu by’Afurika bita ku nda zabo n’imiryango yabo aho gukemura ibibazo abaturage bacamo.

Yanagarutse ku buryo kenshi usanga abaturage bo muri Nigeria birengagizwa na Leta nyamara ibafite mu nshingano.

Justin Bieber yavuze kuri Lil Wayne

Justin Bieber yasangije abamukurikira ubutumwa bwerekana ko yubaha cyane Lil Wayne ndetse ari we afata nk’umuraperi w’ibihe byose.

Lil Wayne afite album ya Gatandatu iriho indirimbo 19 ikaba iriho abahanzi barimo; 2Chainz,Kodak Black, Machine Gun Kelly,Andrea Bocelli,Jerry Roll, Wyclef Jean na Big Sean. Benshi bari baziko kuri iyi album hazumvikanaho Drake na Nick Minaj abahanzi banyuze muri Young Money.

 Lil Wayne ubwo yari mu kiganiro kuri Apple Music yamuritse abahanzi bashya bari muri Young Money aribo; Jay Jones,Allan Cubas, Domiio, Poppy na Lucifena.  Iyi label ya Lil Wayne inabarizwamo abarimo; Lil Twist, Cory Gunz na Euro ariko yazamuye abarimo;Drake, Nick Minaj, Tyga, DJ Khaled na Kidd Kidd.

 Tems yateguje album ya kabiri

Mu gitaramo yakoreye mu Bwongereza, Tems yateguje abafana be ko mu 2026 azashyira hanze album ikaba ari iya kabiri. Iyi album izaba ikurikiye iya mbere yitwa’Born In The Wild’ yagiye hanze mu 2024.

Tems afite indirimbo enye zumviswe cyane muri Amerika zikaba zaranahawe ibihembo na’RIAA’. Iyitwa ‘Love Me Jeje’ yahawe Grammy award yatanzwe ku nshuro ya 67 nk’indirimbo nziza y’umunyafurika.

 Nasboi ari kuzenguruka Nigeria ashaka indirimbo na Davido

Uwahoze ari umunyarwenya wahindutse umuhanzi witwa Nasboi yatangije igikorwa cyo kuzenguruka Leta 36 zigize Nigeria akaba afite icyapa cyanditseho amagambo asaba Davido ko yamuha igitero mu ndirimbo.

Kuri ubu amaze kuzenguruka Leta umunani ariko imodoka ye yasimbutse impanuka y’imodoka. Atangira yari afite gahunda yo kwemeza Davido ngo amugirire impuhwe ariko aza gusanga urwo rugendo rugomba kuba urwo kwihanga no kwihambira.

 Winnie Nwagi ahonga abagabo amashilingi

Umuhanzikazi ubarizwa muri Swangz Avenue, Winnie Nwagi yahishuye ko aha abagabo amashilingi iyo ari mu Rukundo.

Ubwo yari mu kiganiro kuri TikTok, Winnie yavuze ko mu gihe uri mu Rukundo ukaba ufite amashilingi uba ugomba kuyahonga umukunzi wawe.

 Timbaland yasinyishije umuhanzikazi wa AI

Timbaland ufatwa nk’umwe mu ba producer bubatse ibigwi mu muziki w’Amerika yakoze ibyo benshi bari kunnyenga.

Yarifashe asinyisha umuhanzikazi witwa Tata binyuze muri label yatangije yitwa ‘Stage Zero’, ayifatanyije na Mudaliar na Zayd Portillo. Uyu muhanzikazi yakozwe n’ikoranabuhanga ryitwa’Suno AI’.

Timbaland rero benshi bamwibasiye bavuga ko ari gukora ibidasanzwe ariko we akaba ari kubaka ubuhangage.

Yavuze ko ari kubaka abahanzi ahereye ku busa, akubaka injyana yise’A-Pop’ ahereye ku busa ku buryo atiyumvisha impamvu abantu bari kunenga icyemezo yafashe.

Gyakie yashyizwe ku rutonde rw’abantu 30 bakoze ibidasanzwe

Umuhanzikazi wo muri Ghana, Gyakie yashyizwe ku rutonde rwa Forbes rw’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa ariko bari mu nsi y’imyaka 30 y’amavuko. Yaje kuri uru rutonde bitewe n’uko yagize uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Ghana. Uru rutonde ruriho abanda bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu nguni zitandukanye z’ubuzima.

Jun 10, 2025 - 16:53