issa
Ibyo wamenya ku gitaramo cya Lionel Sentore

Jul 25, 2025 - 12:44
 0

Lionel Sentore ari kwitegura igitaramo kizaba ku itariki 27 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali. Ni igitaramo cyatumiwemo umuryango uyoboye igihugu "First Family " ariko rero ntabwo hari hamenyekana niba hari uzitabira dore ko indirimbo yitwa'Uwangabiye" yakunzwe cyane na Perezida Paul Kagame.

Umuhanzi utarabigize Lionel Sentore ageze kure imyiteguro y'igitaramo yise'Uwangabiye" kizaba ku itariki 27 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali.

Ku wa 25 Nyakanga 2025 mu kiganiro n'itangazamakuru, Lionel Sentore yasobanuye ko indirimbo imaze imyaka umunani igiye hanze ariko ikaba yaramenyekanye cyane mu bihe byo kwamamaza umukandida w'umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame. 

Yagize ati"Indirimbo zanjye abanyarwanda bazazikunda bazitabire igitaramo. Yego iriya ndirimbo niyo benshi bazi ariko album yanjye iriho indirimbo buri wese yakunda icyo mbasaba mubabwire bazaze". Lionel Sentore yavuze ko yiteguye gutaramira abazitabira igitaramo cye.

Ku rundi ruhande ariko Jules Sentore uzafatanya na Lionel Sentore mu gitaramo yasabye igihugu ko cyakora ubukangurambaga isoko rikaguka.

Ati"Umuhanzi akwiriye kwaguka, ukumva ko ari umuhanzi w'igihugu. Ujya gutera uburezi arabwibanza, ntekereza ko abahanzi nyarwanda bakwiriye kuba banini ku isoko mpuzamahanga. Amafaranga ahabwa abahanzi b'i mahanga akwiriye no gusaranganywa ku benegihugu".

Jules Sentore yasabye abanyarwanda gukunda abahanzi babo nk'igisubizo cy'iterambere rirambye.

Kugeza ubu, igitaramo cya Lionel Sentore amatike y'ameza ari kugurwa cyane ugereranyije n'izindi. Ku wa 27 Nyakanga 2025 azafatanya na Jules Sentore, Ruti Joel n'Ishyaka ry'Intore.

Itike ya make igura ibihumbi 10 Frw. Ni mu gihe ameza y'abantu 8 iri kugura ibihumbi 200 Frw na 500 Frw.

Jul 25, 2025 - 13:06