U Bufaransa bugiye kwemeza Palestine nk'igihugu cyigenga
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye kigiye kwemeza Palestine nk’igihugu cyigenga, bikazatangazwa ku mugaragaro mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) izabera i New York muri Nzeri uyu mwaka.
Iki gihugu kikazaba kibaye icya mbere mu bigize ihuriro rya G7 kizaba gifashe iki cyemezo, gishobora guhindura byinshi mu ruhando rwa politiki mpuzamahanga n’imibanire yo mu burasirazuba bwo hagati.
Perezida Macron yabitangaje anyuze ku rubuga rwa X, avuga ko igihe kigeze ngo amahoro arambye aboneke ku baturage ba Palestine binyuze mu kwemera uburenganzira bwabo nk’igihugu cyigenga.
Abategetsi ba Palestine bakiriye neza iki cyemezo bagaragaza ko ari intambwe ikomeye izabafasha mu buryo bwo gutanga amahoro n’ubutabera, mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu we yanenze iki gikorwa avuga ko ari "igihembo ku iterabwoba."
Netanyahu yavuze ibi ashingiye cyane ku gitero cya Hamas cyagabwe kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.
U Bufaransa bwakunze gushaka ibisubizo binyuze mu mahoro hagati ya Israel na Palestine, ndetse bwagiye busaba ko hasigasirwa igisubizo cy’ibihugu bibiri, aho buri ruhande rwakemera uburenganzira bwa runaka ku butaka n’ubuyobozi.


Kinyarwanda
English
Swahili









