issa
Menya Ubwoko bw’ibihano bihabwa abasirikare bahamijwe ibyaha

Jul 25, 2025 - 21:30
 0

Bimwe mu byaha bikorwa n’abasirikare birimo Gusindira ku burinzi, Gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru, Gutoroka mu gihe umwanzi yugarije, Kwangiza, kugurisha, kurigisa, kwiba, kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare, Gusinzirira ku burinzi, gutoroka igisirikare, ubwivumbure, kwigaragambya n’ibindi…

Ibihano by’iremezo bihabwa abasirikare bahamwe n’ibyaha ni igihano cy’igifungo cyangwa ihazabu, naho ibihano by’ingereka bihabwa abasirikare ni kunyagwa amapeti ya gisirikare no gusubizwa inyuma mu ntera.

Kunyagwa amapeti ya gisirikare

Ingingo ya 21 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umusirikare ahabwa igihano cyo kunyagwa amapeti iyo akoze icyaha cy’ubugambanyi, yeguriye umwanzi ikigo cyangwa ahantu ashinzwe cyangwa yatereranye abandi basirikare ku rugamba, akoze ubugande cyangwa ubwivumbure mu gihe cy’intambara, ahurujwe mu gihe cy’intambara ntajye aho ahamagarirwa kuba ari, atorotse igisirikare, akoze icyaha cya Jenoside, akoze ibyaha byibasiye inyokomuntu, akoze icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, akoze icyaha cyo gusambanya umwana, akoze icyaha cyo kurya, kunywa, kwitera, guhumeka, kwisiga ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, cyangwa icyo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, kugurisha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, cyangwa akatiwe igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu (5).

Inyagwa ry’amapeti ya gisirikare rigira inkurikizi zo kwakwa ipeti n’uburenganzira bwo kwambara ibimenyetso byaryo n’umwambaro wa gisirikare, kudashobora kubona umurimo uwo ari wo wose mu Ngabo z’u Rwanda, ukwamburwa uburenganzira bwo kubona umwanya mu mirimo rusange y’Igihugu, kwamburwa uburenganzira bwerekeye gutora no gutorwa, ukwakwa uburenganzira bwo kwambara impeta cyangwa ikindi kimenyetso cy’ishimwe.

Ibyaha bihanishwa ugusubizwa inyuma mu ntera

Ibyaha bitangirwa igihano cyo gusubizwa inyuma mu ntera birimo gusinda mu kazi, ibyaha by’urukozasoni, gukubita cyangwa gukomeretsa bikabije, ubwambuzi bushukana, ubujura, ubuhemu.

Inkurikizi z’ugusubizwa inyuma mu ntera

Ingingo ya 294 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nkuko ryavuguruwe isobanura ko gusubizwa inyuma mu ntera, bituma umusirikare wakatiwe icyo gihano yamburwa ipeti yari agezeho, agasubizwa ku ipeti ribanziriza iryo yari afite, mu gihe kiri hagati y’amezi atandatu (6) n’imyaka itatu (3). Uburambe ku ipeti umusirikare yari asanganywe burasubikwa mu gihe yasubijwe inyuma mu ntera.

Igihano cyo gusubizwa inyuma mu ntera ntigihabwa abasirikare bafite ipeti rya Soluda na Suliyetona.