
RIB yatangiye gusuzuma niba uwise Pr. Julienne Kabanda intumwa ya Satani yakurikiranwa n'inkiko
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko rwatangiye gusuzuma iby’ubu butumwa niba burimo ibigize ibyahaa.
Ni ubutumwa uyu Bakame yatambukije avuga ko Pasiteri Julienne Kabanda ari umwigisha w’ibinyoma ndetse ngo akaba n'intumwa ya Satani.
Bamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyamaba, banasabye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabyinjiramo, rugakurikirana ibyatangajwe n’uyu muntu hakiri kare kuko byumvikanamo ingengabitekerezo mbi.
Yagize ati “Biracyasuzumwa n’ishami rishinzwe gusesengura ibikorwa cyangwa amagambo bikekwa ko agize icyaha, byakorewe ku mbuga nkoranyambaga, rireba icyo amategeko ateganya, niba ibyo yatangaje bigize icyaha gikurikiranwa muri RIB.”
Dr Murangira yavuze kandi ko hanasuzumwa niba haramutse hagaragayemo ibyaha, niba byakurikiranwa na nyiri ubwite uvugwa muri buriya butumwa cyangwa bikaba byakurikiranwa n’urwego rubifite mu nshingano. Ati “Ikizavamo (mu gusuzuma) ni cyo kizashingirwaho hafatwa umwanzuro.”
Uwiyita Bakame, yatangaje aya magambo nyuma y’uko muri BK Arena hakorewe igiterane cy’iminsi 3 cyateguwe na Pasiteri Julienne.