Japan: Yamagami wishe uwahoze ari Minisitiri w'Intebe yakatiwe igifungo cya burundu
Umugabo witwa Tasyuya Yamagami washinjwaga kwica wahoze ari Minisitiri w'Intebe mu Buyapani, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo kwemera ko yamwishe amuziza Itorero yakekaga ko rifitanye imikoranire nawe, kubera amafaranga nyina yatuye muri iryo torero, bikagira ingaruka ku muryango wabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mutarama 2026, nibwo umugabo w'imyaka 45 witwa Teshuya Yamagami, yagejejwe mu ngoro y'urukiko rwo mu karere ka Nara kugira ngo amenyeshwe imyanzuro mu rubanza yaregwagamo rwo kwica uwahoze ari Minisitiri w'Intebe mu Buyapani.
Ubwo imodoka yari izanye uwo mugabo yinjiraga mu mbuga y'Urukiko rwa Nara, yahasanze imbaga y'abaturage benshi bari bategereje isomwa ry'urubanza rw'uwo bakundaga wahoze ari Minisitiri w'Intebe yishe tariki ya 8 Nyakanga 2022, nkuko tubikesha CNN.
Uyu mugabo wari ukurikiranyweho kwica uwahoze ari Minisitiri w'Intebe w'Ubiyapani Shinzo Abe weguye muri 2020 kubera impamvu z' uburwayi, akicwa muri 2022, yishwena Tasyuya Yamagani amurasiye hafi y'urugo rwe imbere y'imbaraga yari mu mutambagiro wo kwamamaza ishyaka rya LDP ( Liberal Democratic party).
Tesyuya wishe Shinzo ubwo yabazwaga n'Ubushinjacyaha, yemeye ko yarashe mu cyico uwahoze ari Minisitiri w'Intebe w'Ubuyapani ariko akavuga ko icyamuteye gufata uwo mwanzuro ari uko yamuketseho kuba umwe bakorana bya hafi n'Itorero Family Federation for World Peace and Unification, yashinjaga guteza igihombo umuryango we kubera amaturo nyina yatanze muri iryo torero bigateza ubukene umuryango wabo.
Umucamanza asoma umwanzuro ku rubanza Teshuya Yamagami yaregwagamo, yavuze ko uwo mugabo nyuma yo kwica Shinzo Abe, yateye agahinda umugore we n'umuryango we muri rusange ndetse urupfu yishe uwo munyapolitike rukaba rwaragize ingaruka zikomeye bityo urukiko rumukatira gufungwa burundu.
Urupfu rwa Shinzo Abe rwateje impagarara mu Buyapani ku buryo Leta yafatiye icyemezo abanyapolutike bavugwagaho gukorana bya hafi n'Itorero rya Family Federation for World Peace and Unification. Nyuma y'Urupfu rwa Shinzo, ishyaka rya LDP ryatakaje ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko dore ko abarenga kimwe cya Kabiri cy'abagize Inteko Ishinga Amategeko iperereza ryagaragaje ko ari abayoboke b'idini yishwe azira ndetse abanyapolitike barimo uwari Minisitiri w'Ingabo nabo bemeye ko ari abayoboke baryo.
Kubera ko uwo umugabo wabaye Minisitiri w'Intebe mu Buyapani yakundwaga n'abaturage kubera imiyoborere myiza yamikazaga inyungu z'umuturage, abaturage benshi bitabiriye umuhango wo kumwibuka tariki ya 8 Nyakanga 2023 nyuma y'umwaka atabarutse. Ibi byagaragaje uburyo shinzo yari umuyobozi wakundwaga mu Buyapani.


Kinyarwanda
English
Swahili









